Musanze: Ibikoresho by’amashanyarazi byibasiwe n’abajura

Abagabo batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri Musanze bakurikiranweho kwiba no kwangiza ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi.

Ibyo ni bimwe mu bikoresho byibashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi byafatanwe abantu mu Karere ka Musanze
Ibyo ni bimwe mu bikoresho byibashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi byafatanwe abantu mu Karere ka Musanze

Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yerekanye abo bagabo n’ibyo bikoresho ku itariki ya 08 Werurwe 2017.

Ibyo bikoresho birimo ibyuma byifashishwa mu kubaka ibyuma by’amapironi ashyirwaho insiga z’amashanyarazi zitwara umuriro mwinshi mu gihugu n’insinga zisanzwe zikwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Abajura ngo biba ibyo byuma ku mapironi aba ahagaze ubundi bakajya kubigurisha, abandi bakabikoramo ibikoresho bitandukanye.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (EUCL), Nkubito Stanly avuga ko ibyo bikoresho byose byafatanwe abo bagabo bifite agaciro kabarirwa muri Miliyoni 32.

Agira ati “Ikibazo ni ak’amapironi aba yasenywe kuko kuyasubizaho usanga bidutwaye Miliyoni nyinshi cyane.Ariko ikibazo gikomeye ni cya gihe tumara tubyubaka abantu babuze amashanyarazi.”

Abo bagabo batandatu bafatanwe bimwe mu byuma bitarakorwamo ibikoresho ariko banafatwanwe ibindi bikoresho bitandatu byakozwe muri ibyo byuma.

Umwe muri bo utuye mu Murenge wa Muhoza, mu Karere Musanze asobanura ko akora ubucuruzi bwo kugura no kugurisha ibyuma bishaje, arinaho yaguriye ibyuma yafatanwe.

Agira ati “Imodoka yarabizanye bivanze n’ibindi, hanyuma ndabipimura bisanzwe ariko kubera ko babizanye ari ku manywa ntabwo narinzi ko aribyo bibye.”

Mugenzi we avuga ko hari utwuma two mu mashini akora muri ibyo byuma ariko ngo yabiguze n’undi muntu asanzwe azi ko ari ibya EUCL.

Agira ati “Ibi byuma nari mbizi ko ari ibyuma by’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi ariko mubajije aravuga ngo hari abantu yabiguze nabo ngo nitugure nta kibazo.”

IP Gasasira Innocent, Umugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko abo bagabo bose bakurikiranweho icyaha cyo kwiba no kwangiza.

Avuga ko uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugera kw’icumi hagendewe ku byangijwe.

Ubujura bw’ibyuma by’amapironi atwara amashanyarazi n’insinga z’amashanyarazi bwumvikana hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru. Ku buryo ngo mu igenzura bakoze basanze hari amapironi arenga 176 yangijwe.

Imirenge y’Akarere ka Musanze yibasiwe n’ikibazo cy’ubujura bw’ibyuma bikoreshwa mu by’amashanyarazi ni Muhoza, Cyuve, Musanze, Gataraga na Nkotsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BAKURIKIRANE, VUBA UMUNTU UGURA AMABUYE HARIYA IMBERE YURUGANDA RWI TABI KWA RWIGARA, BABAZE, BARIYA BAKARANI, UMUNTU UGURA AMA CABLE, BAYAZANA, KULI ZA MOTO MUMIFUKA BAREBE BIGARAGARA KO ZIBA ZIBWE

lg yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka