Musanze: Hari abataramenyera impinduka zakozwe mu nzira zambukiramo abanyamaguru

Bamwe mu bakoresha ahagenewe inzira z’abanyamaguru bambuka mu mihanda igize Umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, ntibaramenyera impinduka zakozwe mu nzira zagenewe abanyamaguru.

Hari abambukira ahahoze zebra crossing birengagije aho yimuriwe
Hari abambukira ahahoze zebra crossing birengagije aho yimuriwe

Abenshi usanga bambukira aho izo nzira zahoze nyuma y’uko zisibwe zigacibwa ahandi, bamwe bakavuga ko bishobora guteza impanuka ku banyamaguru n’abatwaye ibinyabiziga.

Uko guhindura inzira z’abanyamaguru zizwi nka Zebra Crossing ngo byakozwe mu mihanda itandukanye, mu rwego rwo kwirinda impanuka zaterwa n’uburyo izo nzira zari zisanzwe zikoze aho byatezaga umuvundo.

Ngo hari aho izo nzira zabaga ziri mu muhanda winjira mu wundi ugasanga bibangamiye abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today.

Ati «Twabihinduye kubera ko ziriya nzira zari zigenewe abanyamaguru wasangaga zimwe ziri mu masangano y’imihanda, ugasanga ibinyabiziga byahagaze byateje embouteillage (umuvundo), ariko aho bihinduriwe ibyo bibazo nta bigihari».

Arongera ati «Imodoka ivuye mu muhanda munini muri metero imwe igiye gukata, usanga nko mu gihe abagenzi batambuka nk’imodoka nini yafunze umuhanda iz’epfo n’iza ruguru zahagaze, ugasanga urujya n’uruza rwabangamiwe. Ni yo mpamvu byizweho, inzira z’abanyamaguru zigizwa hirya kugira ngo ikinyabiziga gikate niba gishaka kuva mu muhanda munini kijya mu muto, gitange inzira izindi zihite».

Ubwo Kigali Today yakurikiranaga ikoreshwa ry’izo nzira nshya zigenewe abambuka umuhanda ku maguru, yasanze abenshi mu bagenzi bakomeje kwambukira ahahoze inzira zigenewe abanyamaguru nubwo zasibwe.

Bamwe bavuga ko ikibatera kurenga kuri ayo mabwiriza y’ikoreshwa ry’umuhanda harimo ukudasobanukirwa neza akamaro k’inzira y’abanyamaguru, abandi bakavuga ko izo nzira zashyizwe kure y’aho bambukira, ushaka kwambuka ushaka kwinjira mu wundi muhanda bikamusaba kuzenguruka, ngo ni cyo kibatera kurenga ku mabwiriza kuko baba bashaka kwihuta.

Uwitwa Akimanizanye Médiatrice yagize ati «Abenshi bakomeje kurenga ku mategeko bakambukira ahatemewe, nkanjye ndabisobanukiwe ni yo mpamvu nambukiye ahabugenewe nkanga gukurikira abagore twari kumwe bambukiye ahatemewe».

Yongeyeho ati «Abagore ubundi bakunze gusuzugura amategeko, bakumva bakwinyurira iy’ibusamo dore ko akenshi baba bajya guhahira abana bakabikora ngo bagere iyo bajya hakiri kare, ni ukwisubiraho».

Bakomeje kwambukira ahahoze zebra crossing
Bakomeje kwambukira ahahoze zebra crossing

Ngizwenimana Théophile ati «Ndabona abenshi binyurira aho zebra crossing zahoze, akenshi babiterwa no kutamenya amategeko y’umuhanda, ariko hakaba n’ababikora babizi bitwaza ko bazi umujyi bamenyeranye n’imodoka ugasanga banyuranyije n’amategeko, njye ririya kosa nanze kurikora nambukira ahabugenewe kubera ko nzi ububi bw’impanuka».

Arongera ati «Nk’uriya mugabo wambukiye ahatari ho kandi ubona ko asobanutse, si igitangaza kuba azi amategeko y’umuhanda, ni nka wa muntu utunze inka nyinshi agahora azinyuramo kubera kuzigirira icyizere ko zitamwica, n’iyo agiye mu rwuri rw’abandi, aba azi ko inka zitica, ni yo mpamvu yambukira aho ashaka yigize umuntu uzi imodoka cyane, ariko babyirinde biteza impanuka».

Abamotari ni bamwe mu bishimira uburyo inzira z’abanyamaguru zahinduwe aho bemeza ko byabarinze umuvundo, bakanenga abagenda n’amaguru bakomeje kurenga ku mategeko y’umuhanda bakanyura ahahoze inzo nzira.

Ihuwishaka Samuel ati «Byakozwe neza kuko igihe abagenzi babaga bambuka, ibinyabiziga byahagararaga ahantu habi, nkatwe dutwara moto ikibazo dusigaranye ni abagenzi bakomeje kurenga ku mategeko bakambukira ahahoze inzira kandi zarasibwe, ibyo bituma duhanwa mu gihe duhagaze ahatemewe dutegereje ko umugenzi yambuka ngo tutamugonga».

Mugenzi we ati «Ukoze ikigereranyo ukareba uburyo habaga umuvundo umuntu ava mu ikorosi agera ku nzira z’abanyamaguru, habaga impanuka nyinshi, gusa imyumvire ya bamwe mu bambukira ahatemewe birinda kujya kuzenguruka, ni yo iteje ikibazo kuko batugusha mu makosa bagatuma duhagarara ahatemewe».

Abanyamaguru bambukira ahatemewe bashobora guteza impanuka
Abanyamaguru bambukira ahatemewe bashobora guteza impanuka

SP Mwizeneza yihanangirije abakomeje kwirengagiza inzira zabagenewe bakambukira ahatari ho, abibutsa ko bishobora guteza impanuka.

Ati «Abagenda n’amaguru bagomba kumenyera izo nzira, birinda kwambukira ahatari inzira zibagenewe, kuko aho banyura ntabwo ikinyabiziga kizahahagarara kubera ko nta nzira y’abanyamaguru ihari. Nubwo umushoferi afite inshingano zo kugira ubushishozi yirinda kugira uwo agonga, ku mushoferi warangaye ashobora kuhamugongera, mu gihe mu mutwe yishyizemo ko nta nzira y’abanyamaguru ihari».

Arongera ati «Abaturage nibakoreshe izo nzira nshya zibagenewe, birinde kunyura aho zitari mu kwirinda impanuka».

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka