Musanze: Batewe impungenge n’amagare yikorera imitwaro y’umurengera

Abatuye mu mugi wa Musanze no mu nkengero zawo batewe impungenge n’abatwara amagare bagaragara mu mihanda ya kaburimbo bayatwayeho imitwaro iremereye cyane, bakavuga ko ari kimwe mu biteza impanuka.

Iri gare ryari ryikoreye imizigo y'imboga z'amashu ku bw'amahirwe ryarahirimye ntiryagira uwo rihitana
Iri gare ryari ryikoreye imizigo y’imboga z’amashu ku bw’amahirwe ryarahirimye ntiryagira uwo rihitana

Ibiribwa bigizwe n’ibirayi, ibijumba, imboga z’amashu cyangwa amajerekani arimo urwagwa, ni byo bikunze kugaragara bipakiwe ku magare. Hari abavuga ko batewe impungenge n’uko kenshi usanga biba bipakiwe ari byinshi, birenze ubushobozi bw’ibyo igare ryikorera.

Nzabona Clement, ni umwe mu babwiye Kigali Today ko, “Ujya kubona ukabona igare ryikoreye ibiro nka 200, hari n’ababirenza. Iyo rigeze ahamanuka ririruka kurusha umuyaga, haba impanuka, atari Imana itabaye ahita ahasiga ubuzima n’uwo agonze ntiyapfa kurokoka”.

Aya magare akunze kugaragara abisikana mu mihanda n’ibindi binyabiziga n’abanyamaguru. Nyamara abayatwara bo bakavuga ko ari bwo buryo bwonyine babonamo amafaranga yo gutunga imiryango yabo.

Iyo bageze mu gace kazamuka bavaho bakayasunika
Iyo bageze mu gace kazamuka bavaho bakayasunika

Tuyisabe Fabrice, umwe mu batwarira igare mu Karere ka Musanze, yagize ati “Ugira ngo si imibereho ituma twikorera iyo mitwaro ingana gutyo? Uretse kuba ari ugushakisha ubuzima ngo imiryango yacu ibashe kubaho, natwe biba byatuvunnye. Nk’ubu nasize umugore n’abana babiri mu rugo, bakeneye kurya, nkeneye kwishyura inzu, n’ayo ndi burye; none ntikoreye byinshi ngo mbone agatubutse urumva yava he handi? Ni imibereho ibidutera”.

Hari gahunda y’ibiganiro bihuza abatwara amagare biba nibura rimwe mu kwezi, ukaba umwanya wo kubibutsa kwirinda imyitwarire iteza impanuka zo mu muhanda.

Mutsindashyaka Evariste, umuyobozi wa Koperative y’abatwara amagare mu Karere ka Musanze (CVM), avuga ko bagiye no gushyiraho uburyo bwo kubigisha amategeko y’umuhanda, kugira ngo bawukoreshe basobanukiwe neza ibyemewe n’ibitemewe.

Abatwara aya magare baba bayashyizeho ibiremereye
Abatwara aya magare baba bayashyizeho ibiremereye

Ati “Abatwara amagare bagenda biyongera umunsi ku wundi, kandi ni na ko abaza muri uyu mwuga barimo n’ababa bafite ubumenyi buke mu mategeko y’umuhanda, rimwe na rimwe bigateza impanuka.

Ni ikibazo turimo gufatira ibyemezo dufatanyije na Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda n’inzego z’ibanze. Nidutangira gushyiraho akarusho ko kubigisha amategeko y’umuhanda, twiteze kubona benshi muri bo bamenya uko bitwararika mu gihe batwaye imizigo, bidufashe gukora kinyamwuga, bamenye neza icyo bashaka n’inzira nziza yo kukigeraho, kugira ngo iterambere ryabo barigereho”.

Mu Karere ka Musanze abatwara amagare basaga 1200, barimo abatwara abagenzi ndetse n’abatwara ibyo kurya biba byasaruwe mu mirima cyangwa biranguriwe mu masoko ku giciro gito babijyanye mu yandi masoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka