Musanze: Batatu barokotse impanuka y’imodoka yabinjiranye mu nzu

Nshimiyimana Jerôme ucururiza butike mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze, arishimira ko yarokotse impanuka y’imodoka yamusanze muri butike ye arokokana n’abakiriya babiri.

Iyi modoka ngo yasanze abantu mu iduka ku bw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima
Iyi modoka ngo yasanze abantu mu iduka ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima

Ni impanuka yabaye mu ma saa tanu z’ijoro, aho imodoka yerekezaga mu muhanda ujya Butaro yinjiriye mu muryango w’inzu, kubw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana kuko yahagaze muri santimetero nke aho abantu bari bahagaze.

Hari abavuga ko iyo modoka yakoze impanuka ubwo yakwepaga indi yari iturutse imbere yayo iyisatira.

Kuri Nshimiyimana umucuruzi wa Butike avuga ko nubwo hari ibicuruzwa bye byangirikiye muri iyo mpanuka by’agaciro k’ibihumbi 480 muri miliyoni 3 acuruza, ku rundi ruhande, arashimira Imana yamurinze iyo mpanuka.

Ati “sinabura gushimira Imana yandinze n’abo twari kumwe, kuko twabonye igikuta kitugwaho dukizwa na kontwari yadusunitse tugwa mu bicuruzwa, uretse uwakomeretse ku maguru bidakabije, abandi turi bazima, twari tubuze ubuzima muri iri sozwa ry’umwaka”.

Avuga ko shoferi yasaga n’uwasinze ubwo yamaraga kugonga akaburirwa irengero, ariko nyuma aza kwigaragaza ajyanwa kwisuzumisha kwa muganga ngo harebwe niba nta kibazo yagize.

Avuga kandi ko nyuma y’iyo mpanuka atazi igikurikira, akaba yibaza ko wenda shoferi yakwemera kwishyura ibyo yangije cyangwa se bakitabaza ubutabera.
Nkumbuye Frank, nyiri inzu yangijwe avuga ko ategereje kumvikana na nyiri imodoka akaba yamusanira inzu.

Ati “nyiri imodoka yateye intambwe nziza aratugana, aho yagaragaje ubushake bw’uko twumvikana akaba yasana ibyangijwe, hari icyizere ko bishobora gukunda ariko kumvikana binaniranye, hari inzego zishinzwe umutekano zadufasha zikabikemura”.

Uretse inzu yangiritse n’ibicuruzwa byari muri iyo nzu, hari na moto yari iparitse imbere y’iyo nzu yangijwe bikomeye n’iyo modoka.

Ubuyobozi bwa Police mu ntara y’amajyaruguru, burakangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko agenga abakoresha umuhanda, birinda gutwara ibinyabiziga basinze.

Ubwo buyobozi buvuga ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, umutekano ugiye gukazwa, hagamije kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo.

Iyi modoka ngo yasanze abantu mu iduka ku bw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima
Iyi modoka ngo yasanze abantu mu iduka ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima
Iyi modoka ngo yasanze abantu mu iduka ku bw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima
Iyi modoka ngo yasanze abantu mu iduka ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka