Musanze: Bariyemerera kwiba ikigo nderabuzima bakoreraga

Abakozi babiri b’ikigo nderabuzima cya Muhoza mu karere ka Musanze, bafunze bazira kwiba amafaranga agera kuri miliyoni 57 banyereje kandi bari bashinzwe kuyakira no kuyabitsa kuri konti y’ikigo nderabuzima ibarizwa muri Banki ya Kigali (BK).

Aba bakozi babiri ni Murwanashyaka Fabrice umucungamari w’ikigo nderabuzima cya Muhoza na Kalinda Mugisha John wari ushinzwe ubwishingizi mu buzima, bakaba barafatanyije maze bafungura konti mu izina ry’umuyobozi w’ikigo nderabuzima muri Fina Bank banigana umukono w’uyu muyobozi, niko kujya babitsa ndetse bakanabikuza uko bishakiye.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza, Josee Nyirakabanza, avuga ko aba bantu baketswe ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura imikoreshereze y’amafaranga, biza kugeragara ko aba bagabo barimo batanga amakuru yiganjemo kwivuguruza, niko kwihutira gusuzuma uko ikibazo giteye.

Aba bakozi biyemerera ko bibye ikigo bakoreraga.
Aba bakozi biyemerera ko bibye ikigo bakoreraga.

Nyirakabanza avuga ko kugeza ubu amafaranga azwi yari yaranyerejwe n’aba bagabo ari miliyoni 57, harimo 40 basanze kuri konti yabo nshya bari barafunguje mu izina ry’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima, cyakora ngo baracyakomeza igenzura ngo bamenye umubare nyakuri.

Polisi mu ntara y’Amajyaruguru ivuga ko aba bagabo bombi bemera icyaha bakanagisabira imbabazi, ikanaboneraho gushima ubufatanye abaturage bakomeje kuyigaragariza hagamijwe guta muri yombi abakora ibyaha no kwicungira umutekano.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aba bagabo bakoze ibyaha byinshi cyane!kuba baratwaye amafaranga agenewe kuvura abaturage ni nko kubica,ibi umucamanza azabisuzume bahanwe by’intangarugero

simon yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Eeeehhhh bazabambwe kabisa!kuko aba nibo batuma abaturage banga kwitabira ubwisungane kuko baba batinya kwibwa nk’uku cyangwa kutavuzwa uko bikwiye bitewe n’aba bajura!!

ruhumuriza yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Abo bagabo bakanirwe urubakwiye kuko ubwo wasanga atari nubwambere bakoze bene iyo migambi yubujura

gahamanyi emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka