Musanze: Bafunzwe bazira kwica umukobwa nyuma yo kumusambanya

Abasore babiri bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze bafungiye kuri Stasiyo ya Muhoza mu Karere ka Musanze bakurikiranweho kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 14 nyuma yo kumvikana amafaranga 500 yo kugira ngo basambane bakayabura akagenda atabaza batinya ko bimenyekana bamwicisha amabuye.

Munyaneza Theogene w’imyaka 24 na Siborurema w’imyaka 17 bemera ko bishe Nikuze Xaverine bakoresheje igiti n’amabuye mu mugoroba wo kuwa 24/12/2014 mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Nyange.

Aba basore bavuga ko kuri uwo munsi bari biriwe banywera amafaranga ibihumbi bitanu babonye bibye ibirayi. Siborurema ni bwo yasabye mugenzi we kumushakira indaya, Munyaneza amwemerera ko hari umukobwa yamuzanira.

Bombi batangarije Kigali Today ko Nikuze Xaverina yemeye ko basambana ariko bakamuha amafaranga 500 maze barayabura, umukobwa ashatse kugenda bamufata ku ngufu baramusambanya.

Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, umukobwa yagiye atabaza bagira ikibazo cy’uko bimenyekana bakabiryozwa bamukubita amabuye baramwica.

Siborurema aragira ati: “Umukobwa yaravuze ngo ntabwo yasambana nta mafaranga bamuhaye arangije aragenda turamukurura turamusambanya. Turangije mu kugenda agenda ari gutabaza ni bwo nafashe igiti cyari aho ndakimutera mu maguru tugira ngo tumubwire ko tuzayamuha umukobwa arakomeza aratabaza …amukubirt ibuye rya hano mu gahanga nanjye mukubita irindi”.

Siborurema (ishati y'umutuku) na Munyaneza Theogene biyemera kwica nyakwigendera Nikuze.
Siborurema (ishati y’umutuku) na Munyaneza Theogene biyemera kwica nyakwigendera Nikuze.

Bagikora icyo gikorwa cya kinyamaswa, Munyaneza Theogene yahise atabwa muri yombi mu gihe mugenzi we Siborurema yatorokeye i Kisoro muri Uganda yari asanzwe akorera akazi ko kuragira inka.

Nk’uko Siborurema abyivugira, ngo hari abana bamusanze muri Uganda bamubwira ko ashakishwa na Polisi kuko yishe umukobwa, afata icyemezo cyo kwishyikiriza inzego z’umutekano zikorera ku mupaka wa Cyanika tariki 04/01/2015.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mukuru mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt. Christophe Semuhungu, arasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari byo nyiribayazana y’ibyaha nk’ibyo bibagiraho ingaruka n’igihugu muri rusange.

“Icyo dusaba buri gihe ni ukwirinda ibiyobyabwenge kwirinda ingeso mbi, kwirinda kwishora mu byaha nk’ibi ngibi kuko bigira ingaruka kuri bo bigira n’ingaruka ku miryango yabo, bigira n’ingaruka ku gihugu muri rusange,” Spt. Semuhungu.

Abaturage bishimiye ifatwa ryabo

Abaturage bo mu Murenge wa Nyange basaba ubutabera ko bazazanwa kuburanira aho bakoreye icyaha kugira ngo bakurikirane urwo rubanza.

Nyirandatira Leocadie yunzemo ati: “Kuba barafashwe ndumva mbwishimiye ari bo batumye ababyeyi baheka amaboko kandi barabyaye, umwo mwana nyina yaramutumaga ariko amubuze mu buryo butari bwo.”

Ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ateganya igihano cy’igifungo cya burundu ku wakoze icyaha cyo kwica.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwiriwe.umwakamusha,abonimubkatirenabokutwonone urwandarwejohazaza bakatireburundu.mubasomere ingingo1450kumuvunya murakoze

Nyigena Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

biteye agahinda kweri ,ikimworo nisoni kumuryango nyarwanda

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka