Musanze: Babiri baguye mu mpanuka ebyiri za Hiace

Ku gicamunzi cyo kuri uyu wa mbere tariki 28/01/2013, impanuka ebyiri zabereye ahantu hatandukanye mu karere ka Musanze zahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka.

Impanuka yabanje ni iy’imodoka Hiace itwara abantu yagonganye n’igikamyo mu muhanda Musanze-Cyanika, maze umekecuru umwe witwa Ayihigihugu Philomene, ahita ahasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka cyane.

Impanuka yakurikiyeho n’iy’imodoka Hiace yagonze umunyegare wari utwaye igare rihetse ibirayi mu muhanda usohoka mu mujyi wa Musanze ugana Kigali ahitwa kuri sotiru, maze uyu munyegare ahita ahasiga ubuzima, abantu batatu bahita bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kubera gukomereka.

Iyi taxi yagonze ikamyo umukecuru akahasiga ubuzima.
Iyi taxi yagonze ikamyo umukecuru akahasiga ubuzima.

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu babonye izi mpanuka, ngo ahanini zatewe n’umuvuduko ukabije w’abatwara taxi, aho bazwiho kwirukanka batanguranwa abagenzi, bikabaviramo gukora impanuka.

Supt Francis Gahima, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha, yavuze ko abashoferi bakwiye kutibagirwa ibyo bize mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, kuko iyo babirenzeho benshi bahasiga ubuzima cyangwa se bakahamugarira bikabije.

Yaboneyeho kandi gusaba abakoresha umuhanda kwitwararika, hirindwa kugira uwo bahutaza mu muhanda, cyane abatwara ibinyabiziga bakita ku buzima bw’abo batwaye hamwe n’ubwabo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka