Musanze : Abaturage bihaniye umujura baramwica

Hakiziyaremye Nyirimanzi wo mu murenge wa Gataraga yishwe n’abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze bamuziza kwiba ibirayi.

Hakiziyaremye wiciwe mu mudugudu wa Vubiro akagari ka Mudende mu murenge wa Shingiro, tariki 08/02/2012. Abaturage bavuga ko yagiye kwiba ibirayi nijoro maze umuzamu wabyo, Nsengiyumva Mathias, aratabaza abatabaye baraza baramukubita kugeza apfuye.

Abakekwaho kwica hakiziyaremye ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busogo. Hakiziyaremye yari amaze amaze amezi 6 afunguwe muri gereza ya Ruhengeri azira ubujura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burakangurira abaturage kutihanira kandi ubuyobozi n’amategeko bihari cyane ko mu Rwanda igihano cyo kwica cyakuweho.

Nubwo yemera ko muri aka karere hamaze iminsi haboneka abantu bahungabanya umutekano, umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, Mugenzi Jerome, arasaba abaturage kwirinda icyatuma bakora icyaha nk’icyo bakoze.

Muri aka karere kandi hamaze iminsi hagaragara abantu biba ibirango by’igihugu birimo amabendera y’igihugu.

Umwe mu bagize uruhare mu kwiba ibendera mu murenge wa Gataraga yatawe muri yombi k’ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi. Icyatangaje abantu ni uko ari umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye i Busogo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka