Musanze: Abaturage bakubise DASSO wabasabaga kuguma mu ngo
Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (DASSO) wo mu Karere ka Musanze, Maniriho Martin, yakomerekejwe n’abaturage ubwo yabasangaga mu gasantere akabasaba gusubira mu ngo zabo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Byabaye ku mugoroba wo ku itariki 25 Werurwe 2020 mu gasantere kitwa ku Ngagi, mu Murenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze, gakunze kugaragaramo umubare munini w’abaturage mu masaha y’umugoroba kubera ubucuruzi bw’inzoga z’amoko anyuranye.
CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko abo baturage bakubise DASSO ubwo yari abasanze mu gasantere ababuza gufungura amazu, abasaba kujya mu ngo zabo.
Agira ati “Ahitwa mu Gashangiro mu Murenge wa Cyuve, hari abakubise DASSO aho yabasabaga kujya mu ngo zabo, ababuza gufungura amazu. Bamwe twabafashe tubashyikiriza RIB kugira ngo bakorerwe idosiye”.
CIP Rugigana yasabye abantu kubahiriza amabwiriza n’amategeko ya Leta, cyane cyane muri ibi bihe igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko abakomeza kurenga kuri ayo mabwiriza bafatirwa ibihano.
Ati “Nk’ubu abakubise DASSO ari mu kazi ke ko kubahiriza umutekano, buriya mu gihe icyaha cyabahama bazahanishwa igifungo kiri hejuru y’umwaka kubera ko bakoze urugomo baranamukomeretsa. Abantu bagomba kumva ko kubahiriza amabwiriza n’amategeko ari ingenzi kugira ngo dufatanyirize hamwe gukumira Coronavirus”.
CIP Rugigana yavuze ko DASSO Maniriho Maritin ubu nta kibazo gikomeye afite kuko abaganga bamuhaye ubufasha.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Ko mbona yarakubiswe kuwa 25 Gashyantare 2020 kandi itegeko ryo kuguma Murugo ryabaga ritarasohoka? Mwakosora
Ni iki wakora muli ibi bihe?Kwiryamira gusa cyangwa ukareba TV gusa,ntabwo ari byiza.Koresha igihe cyawe ukora utuntu mu rugo,usoma ibitabo,ukora sport,etc…Icyo nongeraho nk’umukristu,ni ugusoma bible cyangwa ukajya ku rubuga https://www.jw.org/rw/,ugasoma byinshi ku byerekeye Iyobokamana.Rwose iki ni igihe kiza cyo gushaka Imana.Kubera ko hari byinshi Imana idusaba kandi benshi batazi.Urugero,benshi ntibazi cyangwa ntibashaka kwemera ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Ikarokora abayumvira,bamwe bakajya mu Ijuru,abandi bagasigara mu isi izahinduka paradizo.Soma Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Wipfushe ubusa igihe ufite.
abo bantu bakurikize amabwiriza ya RETA kuko uti urava mu kwirinda