Musanze: Abaturage bagaragarijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage b’akarere ka Musanze ububi bw’ibiyobyabwenge no kubasaba uruhare rwabo mu kubikumira cyabaye tariki 27/01/2012 mu murenge wa Kinigi, Polisi y’igihugu, yamennye litiro 49 z’inzoga z’inkorano n’amashashi 48 ya chief warage.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu turere tw’amajyaruguru kigenda kiyongera ko iminsi ishira. Mu cyumweru gishize hafashwe abanyeshuri bakoresha ibiyobyabwenge mu ishuri rya Sun Rise riri i Musanze bagemurirwa na Wellars Uwizeyimana na Anastase Dusabumuremyi ubu bafungiye kuri police kuri station ya Muhoza.

Hagati mu kwezi kwa Mutarama 2012, mu Karere ka Burera gaturanye na Musanze hamenywe litiro 1021,75 za kanyanga, udusashi 165 twa Chief Waragi, udukarito 38 twa Souzic n’ibiro 15 by’urumogi.

Nubwo urubyiruko rukomeje kwigishwa ububi bw’ibiyobyabwenge haracyaboneka urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge bigatuma n’ababicuruza bakomeza umurego wo kubyinjiza mu gihugu.

Ibiyobyabwenge byinshi bituruka hanze yu Rwanda akaba ariyo mpamvu bikunze kugaragara cyane mu turere duhana imbibi n’ibihugu duturanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Spt. Theos Badege, avuga ko abaturage bafite imikoranire myiza na police y’igihugu mu kugaragaza ibanyabyaha akaba abasaba kugaragaza n’abagira uruhare mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwnege kuko bikomeje gukwirakwiza mu rubyiruko kandi rukabangiriza ubuzima.

Mu karere ka Musanze abaturage basabwa gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kubagira uruhare mu gucuruza ibiyobyabwenge naho ababyeyi bashishikarizwa gukurikirana uburere bw’abana babigisha ububi bw’ibiyobyabwenge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka