Musanze: Abapolisi bo mu bihugu 13 bya EAPCCO mu myitozo yo gukumira ibyaha ndenga-mipaka
Abapolisi bava mu bihugu 13 by’Akarere k’Afurika y’Uburasizuba no mu Ihembe ry’Afurika bibarizwa mu muryango wa EAPCCO, kuri uyu wa 15 Kamena 2015 batangiye amahugurwa bizamara iminisi ine bigamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangna n’ibyaha ndengamipaka.
EAPCCO ni umuryango uhuza Polisi z’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba mu gutahiriza umugozi umwe mu gukumira no guhashya ibyaha, birimo n’ibyaha ndenga-mipaka.

Ubwo Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana yafunguraga aya mahugurwa, yavuze ko ibyo byaha ndengamipaka bifite ingaruka ku buzima bw’abantu inzira yo kubikumira ari uko polisi z’ibihugu bitandukanye zishyira hamwe zigasangira ubunararibonye no guhanahana amakuru y’abanyabyaha ku gihe.
Minisitiri Musa Fazil yagize ati “Ibyaha ndengamipaka ni bimwe mu bibazo by’ingutu by’akarere n’isi yose muri rusange. Amamiliyoni y’amafaranga yaratikiye, ibihumbi by’abantu biracuruzwa, bamwe batakaje ubuzima bwabo bityo kugira ngo turwanye ibyo byaha hagomba kubaho ubufatanye bwa polisi z’ibihugu zitandukanye zitahiriza umugozi umwe mu guhanahana amakuru n’ibindi.”

Aya mahugurwa azajyana n’imyitozo- shusho (scenarios), ari kubera mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu riherereye mu Karere ka Musanze, biteganyijwe ko azibanda mu kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi mu gukumira ibyaha bijyanye n’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.
Abapolisi bava mu bihugu 13 bazaboneraho umwanya wo kumenyana hagati yabo no gusangira ubunararibonye bafite, bikaba bizakomeza kunoza imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka imaze kugaragara nyuma yo kwigira hamwe inshuro nyinshi; nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CSP Celestin Twahirwa.

Mbere yo kuganira n’abapolisi bava mu bihugu 13, Minisitiri Musa Fazil ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, ndetse n’abahagarariye Polisi z’ibihugu bitandukanye babanje kumurikirwa ishusho y’iyo myitozo n’icyo igamije, baboneraho gutanga inama.
SSP Violet Makhanu, umupolisikazi wo mu gihugu cya Kenya witabiriye aya masomo ashimangira ko ari ingirakamaro mu kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Ati “Mu by’ukuri iyi myitozo ni ingirakamaro kugira ngo tubashe kurwanya iki kibazo cy’ibyaha byambukiranya imipaka dukeneye guhuriza hamwe ubushobozi; tugomba guhuriza hamwe imbaraga ; tugomba guhuriza ubushobozi ubwari bwo bwose ni byo twajemo.”
Aya mahugurwa ku byaha ndengamipaka yiswe “Solidarity II” habayeho gucishiriza wakwita “ubufatanye” azamara iminsi ine, abaye nyuma y’aho ayaharekaga yabereye mu gihugu cya Uganda muri 2013.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu gihe gito cyane u rwanda rumaze kuba kimwe mu gihugu bitanga amahugurwa meza mu nzego z’ umutekano
aya mahugurwa bazavanemo umusanzu ukomeye uzabafasha gukomeza guha umutekano aka karere