Musanze: Abanyonzi bihishe ubuyobozi banywa ibiyobyabwenge bibatamariza mu ruhame

Polisi iranenga bamwe mu banyonzi baciye mu rihumye inzego z’umutekano n’abashinzwe kumena ibiyobyabwenge, babyishoramo babinywa bihishe birabatamaza barasinda kugeza ubwo bajyanwa mu bitaro.

Igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge mu karere ka Musanze
Igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge mu karere ka Musanze

Abo banyonzi babinyweye kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Nyakanga 2019, ubwo mu karere ka Musanze hamenwaga ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda bigizwe na kanyanga, n’izindi nzoga zitemewe m’u Rwanda.

Mu biganiro Police yagiranmye n’abatwara ibinyabiziga barimo abanyonzi, abamotari n’abashoferi kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga 2019, bibukijwe inshingano zabo zo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ni mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu mwaka wa 2019, kwatangijwe ku itariki 15 Nyakanga 2019, aho icyumweru cya mbere cy’ukwezi cyahariwe gahunda yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

SSP Jean Louis Rurangwa watanze ikiganiro, yatangiye agaya abanyonzi banyweye ibiyobyabwenge aho babikoresheje bibagiraho ingaruka zo kurara no mu bitaro n’amagare yabo bakayata nyuma yo gusinda bagata ubwenge.

Ati “Kuwa kabiri ubwo hari igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge, bamwe mu banyonzi baciye mu rihumye abashinzwe kubyangiza barabikoresha ingaruka byabagizeho nuko byabaraje mu bitaro, bamwe muri bo na n’ubu amagare yabo ntibazi aho ari, izo ni ingaruka z’umuntu ku giti cye”.

Akomeza agira ati “Ingaruka ku gihugu, nuko imiti yakoreshejwe bavurwa ni igihugu kiyigura, ibyo bari gukora byungura igihugu ntibyabonetse, amafaranga yaguze biriya biyobyabwenge ntacyo yamariye igihugu, nyamara nk’uko mwabisobanuriwe kiriya gihe hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 14”.

Yungamo ati “Izo miliyoni zibatangiye mituweri mwese uko muri aha, zishobora kubaka inzu y’umudugudu, zishobora kubaka Poste de santé, zishobora no gukoreshwa ikindi gikorwa gifitiye igihugu akamaro, ariko byose twabirangirije mu mwobo hariya, murumva igihombo ku gihugu?”.

Bamwe mu banyonzi bitabiriye iyo nama baganiye na Kigali Today, bavuga ko bababajwe na bagenzi babo babahaye isura mbi mu gihe bari barafashe ingamba zo kubirwanya.

Twizerimana Samuel uhagarariye Koperative y’abanyonzi mu karere ka Musanze agira ati “Buriya ahantu hahurira abantu benshi ntihaburamo ababa bafite imyitwarire idahwitse.

Ariko nicyo ubuyobozi bubereyeho niyo mpamvu iyi nama idufashije kurushaho gushyira hamwe turwanya abishora mu biyobyabwenge, tumenye amoko y’ibiyobyabwenge kandi uruhare mu kubirwanya nuko tugiye kujya dufata iya mbere mu kumenya abo dutwaye n’icyo bafite kandi dutangira amakuru ku gihe”.

Nshimiyimana Emmanuel ati “Birababaje kubona mu mwuga wacu hakirimo abashaka kuwuhesha isura mbi, gutwara igare ukanywa n’ibiyobyabwenge ntibihura, biratubabaje ariko twizere ko bitazongera kubaho”.

Habumuremyi Emmanuel ati “Bacunze umuporisi arebye ku ruhande bahita bamiragura, ako ka vuba vuba gahita kakunweza ugahita ugaragara, bibyo byabaye kuri bagenzi bacu, gusa batwiciye isura”.

Twizerimana Clement, Umujyanama wa Nyobozi y’akarere ka Musanze wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere muri iyo nama, yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu bigari bibi bishobora kubagusha mu ngeso mbi.

Abasaba guharanira kubana n’abantu babafasha kunoza ibitekerezo biganisha ku iterambere, asaba kandi abanyonzi, abamotari n’abashoferi kudahishira buri wese bumvise agambanira igihugu, cyangwa ukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu.

SSP Jean Louis Rurangwa, yibukije abatwara ibinyabiziga ko hari amategeko aremereye yashyiriweho abanywa, abatunda, abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge aho bahanwa n’ingingo ya 263 yo mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha.

Ati “Ingingo ya 263 ihana ufatanwa, urya, unywa, uwitera, uwisiga, ukora, uhinga uhindura, utunda, ubika, ugurisha ibiyobyabwenge, ko bateganyirizwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku gifungo cya burundu, n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 30 y’u Rwanda.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi 2019, kwahawe insanganyamatsiko igira iti “Gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ni inshingano zanjye”.

Muri uko kwezi, Polisi y’igihugu ikomeje ibikorwa binyuranye bizamura iterambere ry’igihugu biromo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage, kububakira n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka