Musanze: Abanyonzi bagizwe ijisho ry’inzego z’umutekano
Polisi y’Igihugu yasabye abatwara abantu n’ibyabo ku magare mu Mujyi wa Musanze kugira amakenga ku bo batwaye n’ibyo bitwaje.

Babisabwe mu kiganiro umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Bertin Mutezintare yagiranye n’abatwara abantu n’ibyabo bazwi nk’abanyonzi bakorera mu Mujyi wa Musanze, tariki 4 Mutarama 2017.
ACP Bertin Mutezintare yavuze ko ayo makenga ari mu rwego rwo gufatanya na polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Nubona umuntu ukamwishisha ujye utungira agatoki polisi y’igihugu imugwe gitumo ndetse n’ubwo nyuma yo kumufata twasanga nta kintu guhungabanya umutekano yitwaje.

Ntacyo tuzakunenga ahubwo ikibi n’uko yahungabanya umutekano ugasigara wicuza impamvu utamutanzeho amakuru ku gihe.”
Yongeyeho ati “Niba urimo unyonga igare ukabona igisambo bajya bavuga ko aricyo kijya gitobora amazu witegereza ko gitobora amazu ahubwo ujye ubivuga twirwarize.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul nawe yatanze ikiganiro kuri abo banyonzi bakorera mu mujyi wa Musanze, yavuze ko ariko bakwiye gukorai byo byose batirengagije umutekano wabo mu muhanda.
Ati “Ikintu cya mbere nabonye mu mujyi wa Musanze n’uko amagare, moto n’imodoka bigenda bibyigana ku buryo abanyamagare aribo bahura n’impanuka kurusha abandi kuko umunyegare bamukomaho akitura hasi.”
Abanyonzi baganiye n’izi nzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru bazijeje gukorana bya hafi na hafi barwanya ibyaha ndetse nabo ubwabo bakirinda ibitera impanuka.
Iki kiganiro cyatanzwe hagati y’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru na polisi ihakorera cyari gihuje abanyonzi barenga 800 bari kuri stade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|