Musanze: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad wo mu Karere ka Musanze.
Habimana Gad wo mu kigero cy’imyaka 21, abo mu muryango we ngo bamuheruka tariki 13 Kanama 2021, ababwira ko agiye ahitwa mu Kidaho (mu Murenge wa Cyanika) mu Karere ka Burera, agiye kugurisha mudasobwa (laptop).

Guhera uwo munsi ntibongeye kumuca iryera, ndetse na telefoni ze ngendanwa, ntizongeye gucamo. Nyuma yaho ngo habonetse umuntu ufite telefone n’imyenda bya nyakwigendera agiye kubigurisha bamubajije aho nyirabyo ari avuga ko ngo yishwe akajugunywa mu musarani.
Amakuru Kigali Today ikesha zimwe mu nshuti za hafi z’umuryango wa nyakwigendera, avuga ko mu masaha yo ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 16 Kanama 2021, ari bwo umurambo wa Habimana Gad, wasanzwe mu bwiherero, bikekwa ko yishwe.
Polisi yifashishije urubuga rwa Twitter, yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad. Igira iti: “Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza”.
Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hagishakishwa uko umurambo ukurwa mu bwiherero, aho bawusanze mu Murenge wa Cyanika, kugira ngo ujyanwe gukorerwa isuzuma bityo hamenyekane amakuru ku rupfu rwe.
Muraho,
Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza. Murakoze https://t.co/IGwks7hQD0
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 16, 2021
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye kuko guterwa inda byakwiyongera
Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.Kubera ko Yezu yasabye umukristu nyakuli wese kujya mu nzira akabwiriza.
Ibi se bihuriye he n’inkuru yatambutse ? Wakoze ikinyamakuru cyawe ukajya utambutsamo ibitekerezo byawe uko ushaka n’uko ubyumva ukareka kuvunda !