Musanze: Abagore babiri bakuze bafatanywe inzoga zitemewe bazambariyeho
Umugore w’imyaka 46 n’undi w’imyaka 37 bo mu karere ka Rubavu, tariki 31/03/2014 batawe muri yombi na polisi ikorera mu Karere ka Musanze ibafatanye utuduzeni 20 tw’inzoga yitwa Blue Skys itemewe mu Rwanda bagerageza kuyijyana kuyicururiza mu mujyi wa Rubavu.
Abo bagore babwiye Kigali Today ko ubusanzwe batekaga amafirite mu Mujyi wa Goma ariko kuva batangira gukora imihanda ngo barabirukanye babura icyo bakora batangira gukora iyo magendu y’inzoga zitemewe kugira abana babashe kurya.
Amarira agwa, umwe muri abo bagore yavuze ko afite abana barindwi, ngo yarebye asanga abana be batabasha kurya aza kurangura izo nzoga akaba yari kunguka amafaranga ibihumbi bine abana bakabasha kurya.

Bafashwe na polisi bakenyeye izo nzoga ziba mu dushashi imbere y’imyenda ndetse no mu myanya ndangagitsina bari bashyizemo; nk’uko abapolisi babidutangarije.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt. Hitayezu Emmanuel yabwiye Kigali Today ko abantu bafatanwe inzoga zitari ku rutonde rw’ibiyobyabwenge ariko zitemewe gucururizwa mu Rwanda bagirwa inama kugira ngo babireke ariko ngo bacibwa amande ava ku bihumbi 50 kuzamura bitewe n’ingano y’inzoga yafatanwe.
Yongeraho ko abagore ari ishingiro ry’umuryango, kuba abagore bijandika mu bikorwa nk’ibi bigayitse kandi birahindukira bikabagiraho ingaruka kuko abana babo babinywa barangiza nabo ubwabo bakaba babakubita.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nimubahane ariko muce inkoni izamba ntakudi barikubigenza
YOOOOOOOOOOOOO IMANA IBOROHEREZE ERE UBUZIMA BUZATURISHA NAKATARIBWA MWABANTU MWE IBAZE INYUNGU YA 4000 MUBANA BARINDWI IMANA IBOROHEREZE UBUZIMA NI DANGER