Musanze: Ababyeyi barasabwa kurinda abana babo inyamaswa z’inkazi

Ubuyobozi bwa polisi mu ntara y’Amajyaruguru burasaba ababyeyi kurinda abana babo inyamaswa z’inkazi ndetse n’amatungo agira amahane ashobora gukomeretsa cyangwa kuvutsa ubuzima abo babyaye.

Ibi byavuzwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Superintendent (SP) Emmanuel Hitayezu, nyuma y’uko inka yishe umwana imukuruye ku butaka ubwo yari yiziritse ku mugozi wayo mu karere ka Musanze.

Uyu mwana wabuze ubuzima tariki 21/12/2013, ngo yazituye inka aho yari iziritse maze ayizirika ku kaguru, inka itangiye kwiruka imukurubana ku butaka, bituma umutwe w’umwana wihonda ku mabuye, ibyo bikomere biba ari byo bimuhitana.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko ababyeyi bafite inshingano yo kurinda abana babo, babarekera kure y’ibiraro n’ahandi amatungo agomba kuba ari. Ati: “kurinda abana amatungo agira amahane, ni inshingano z’ababyeyi ndetse n’abarezi babo”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka