Musambira: Umurambo w’umuntu utamenyekanye watoraguwe ku Rutindo rwa Kayumbu
Ahitwa kuri Kayumbu mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi hatoraguwe umurambo w’umusore utamenyekanye uri mu kigero cy’imyaka 35.
Uyu murambo wabonywe bwa mbere n’abaturage bajyaga ku isoko mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 12/12/2014.
Uyu musore bamusanze yambaye ipantaro y’ikoboyi y’ubururu n’amasogisi y’ikigina nta mwenda wo hejuru yambaye. Iruhande rwe hari harambitse igitenge n’ikiziriko bakeka ko ari cyo bamunigishije mu ijosi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel, atangaza ko n’ubwo uyu muntu nta byangombwa bamusanganye, atari mu baturage b’i Musambira.
Abahageze mbere bavuga ko babonye amapine y’imodoka bakeka ko ari yo yamuzanye kuhamuta. Ngo uburyo yari ahinahinnye bugaragaza ko yaje atwawe mu ibutu y’imodoka.
Umurambo w’uyu musore utahuwe nyuma y’iminsi ibiri mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Bihembe na ho hatoraguwe undi murambo w’umusore na we utaramenyekanye, na we abaturage n’ubuyobozi bakaba baratangaje ko batamuzi bikaba bikekwa ko ari ababica bakaza kuhabata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, avuga ko iyo hagaragaye abantu nk’aba bakabura ababazi bigaragaza ko ari abaza kuhabajugunya. Nyuma yo kubakorera isuzuma, iyo hatabonetse imiryango ya bo bashyingurwa n’amavuriro mu mva rusange.
Uyu muvugizi asanga bikwiye ko inzego z’ubuyobozi zajya zifashisha ibitangazamakuru bikurikirwa n’abantu benshi, zigatanga amatangazo y’abantu baboneka bapfuye; ibyo ngo bikaba byafasha imiryango y’ababuze ababo kubashakisha.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|