Musambira: Haravugwa ikibazo cy’ubujura bw’amatungo
Mu duce dutandukanye tw’umurenge wa Musambira, ho mu karere ka Kamonyi, haravugwa ikibazo cy’ubujura bw’amatungo yiganjemo inka. Umwe mu babukora yatawe muri yombi atangaza ko amatungo biba bayajyana kuyagurisha.
Mu rugo rwa Sabagabo Francois utuye mu mudugudu wa Kamayanja, Akagari ka Karengera, ho mu murenge wa Musambira, ni hamwe mu hibwe inka mu ijoro rishyira ubunani bwa 2014. Kuri ubu afite ibyishimo kuko inka ye yabonetse.
Inka ye ngo yafatiwe mu nzira ijyanywe ku isoko ry’ahitwa mu Misizi ho mu karere ka Muhanga; ishorewe n’uwitwa Ntivuguruzwa Fabrice, wemera ko we n’igikundi bakorana, baherutse kwiba indi nka muri uwo mudugudu bakayigurisha.
Inka ya Sabagabo yabaye iya kane yibwe muri aka gace, abaturage bakaba bavuga ko abaziba bazitwara bihishahisha bakazipakirira mu modoka kure y’aho bazibye. Ngo bamara kuziba bagashaka aho bazihisha, hashira iminsi bakabona kuzipakira imodoka bakajya kuzigurisha.
Aba baturage bavuga ko impamvu abajura bagera ku mugambi wa bo, ari uko kurara irondo bitagikorwa mu midugudu itandukanye igize umurenge wa bo. Ngo “buri mudugudu ugiye ukora irondo abo bajura ntibabona aho banyurana inka”, uko ni ko bavuga.
Umuyobozi w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel, arashima imikoranire y’abakuru b’imidugudu batumye iyi nka ifatwa, kuko yafatiwe mu kagari ka Ruyanza ho mu murenge wa Nyarubaka, umukuru w’umudugudu agahita abaza bagenzi be bo mu tundi tugari ko ntaho bazi haheruka kwibwa inka.
Akomeza avuga ko bagiye guhagurukira amarondo, ariko kandi aributsa abagura inka kwandikirana n’abo baguze ndetse bakanabaka ibyangombwa by’inka nk’ifishi zakingirijweho kugirango nihaba ikibazo bamenye aho inka yaturutse.
Ubujura bw’amatungo ntibuvugwa ku nka gusa, kuko nko mu kagari ka Kivumu havugwa n’ubujura bw’amatungo magufi nk’ihene n’intama.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|