Murundi: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12
Umwana w’imyaka 13 ukomoka mu kagari ka Ryamanyoni ko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Rukara akekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 12.
Abo bana bombi ngo bahuriye ku ivomero riherereye mu mudugudu wa Rwakabanda mu kagari ka Ryamanyoni ku mugoroba wa tariki 02/06/2014 bagiye kuvoma bashaka gutanguranwa bararakaranya, igihe bari batashye bakomeza kurakaranya maze umwana umwe akubita mugenzi we inkoni yo mu bikanu n’indi mu gihorihori ubwonko burameneka ahita apfa.
Abo bana ngo nta yindi sano bafitanye uretse kuba bari baturanye aho babaga mu kagari ka Ryamanyoni, kandi ngo biranashoboka ko nta rundi rwango bari bafitanye uretse kuba bararakaranyije by’abana bikaviramo umwe gukora amahano nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi Murekezi Claude abivuga.
Se w’uwo mwana wakubiswe agahita apfa ngo yabaga mu mudugudu wa Miyaga mu kagari ka Buhabwa, ariko uwo mwana we akaba yabaga mu wundi muryango se yari yaramwoherejemo i Ryamanyoni.
Umwana wapfuye yashyinguwe ku wa kabiri tariki 03/06/2014, kandi ababyeyi ba bo ngo nta kibazo bafitanye kugeza ubu kuko ngo n’ubwo ibyo byago byabayeho byaturutse ku bukubaganyi bw’abana nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi yakomeje abidutangariza.
Yagize ati “Ababyeyi bo nta kibazo bafitanye kugeza ubu n’ejo nagiye kuganira na bo, nta rwango rwarimo ni impanuka yabaye nk’izindi zose. Ntabwo ari ikintu cyari cyagambiriwe ni impanuka yabaye n’ubusazi bw’abana n’umunsi w’umuntu wageze mugenzi we aramukubita yitaba Imana”.
Ubusanzwe icyaha cyo kwica gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Ingingo ya 72 muri icyo gitabo yo iteganya ko iyo uwakoze icyaha cyangwa icyitso cye, afite nibura imyaka 14 y’amavuko ariko itageze kuri 18 mu gihe icyaha cyakorwaga, iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu cyangwa cya burundu cy’umwihariko ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva ku 10 kugeza ku myaka 14.
Cyakora uyu mwana wishe mugenzi we n’iyo yahamwa n’icyaha ntazahanwa kuko ataruzuza imyaka 14 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 100 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umwana utarageza ku myaka 14 y’amavuko ataryozwa icyaha.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ubundi biraha ubutumwa ababyeyi n’abafite inshingano nk’iza bo.Ubundi umuntu atanga icyo afite!Umwana n’umutoza ko igihembo cy’ikosa ari inkoni niko azabifata!Ariko se koko niko bya kagombye kugenda !? Cyangwa turagwa mu mutego wo kutimakaza ubushishozi mbere yo guhana !? Ikosa= Inkoni!/Umujinya=Gukubita! Kurundi ruhande; Ikosa= Igihano ni byo. ariko se gute? ryari ? Tubitekereze ho.
ayiwe Imana imubabarire imwiteho kuko ni CV mbi cyane yishyizeho??????? ubu se azajya abwira abo ahuye nabo ngo yarishe???????????????? abanyarwanda weeee bizamukurikirana kugeza apfuye...Mana uzumve amarira ye umunsi yakwitabaje ari wenyine.ndamusabiye!