Murundi: Umuturage arwariye mu bitaro bya Gahini nyuma yo gukomeretswa n’imbogo

Munyemana Jean de Dieu wo mu mudugudu wa Cyamburara mu kagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza arwariye mu bitaro bya Gahini nyuma yo gukomeretswa n’imbogo tariki 07/01/2014.

Iyo mbogo yari yaraye mu mirima y’abaturage yona, bayikomereye isubira inyuma ihura na Munyemana agiye mu kazi ke ihita imukomeretsa ku bibero, nk’uko Murekezi Claude uyobora umurenge wa Murundi abivuga. Cyakora ngo iyo mbogo ngo yarashwe nyuma y’aho abaturage biyambaje inzego z’umutekano.

Mu mezi ya nyuma y’umwaka ushize ni bwo uruzitiro rwa Parike y’Akagera rwatashywe ku mugaragaro. Ubwo rwatahwaga abaturage bariruhukije bavuga ko inyamaswa z’iyo Parike zitazongera kubonera cyangwa ngo zibahutaze nk’uko byahoze mbere.

Gusa ngo hari imbogo zigera kuri eshanu zasigaye hanze ya Parike nyuma yo kuyizitira, ari na zo zikomeje guhutaza abaturage. Cyakora n’ubwo izo zasigaye hanze zikomeje kubahutaza ibibazo zabateraga ngo ntibikibakomereye nka mbere kuko atari nyinshi.

Abaturage bo mu mirenge ituriye Parike y’Akagera barasaba ubuyobozi bw’iyo Parike kugerageza gusubiza izo mbogo muri Parike kugira ngo zitazakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka