Muri iki cyumweru Polisi yafashe imisongo 2.300 y’urumogi na litiro 1.280 z’inzoga z’inkorano

Polisi y’igihugu yafashe ibiyobyabwenge bigizwe n’imisongo igera ku 2.300 y’urumogi na litiro 1.280 z’inzoga z’inkorano, mu mukwabo yakoze mu turere dutandukanye muri iki cyumweru dusoza.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru Polisi yataye muri yombi uwitwa Emile Niyonshuti wo mu karere ka Rutsiro imusanganye imisongo icyenda y’urumogi.

yafatanye kandi Jean Damascene Karemera imisongo ibihumbi bibiri y’urumogi, agerageza kwambuka umupaka wa Gisenyi-Goma, mu Karere ka Rubavu.

Undi witwa Dieudonne Uwimana yafatanwe imisongo 300 y’urumogi, mu karere ka Nyarugenge.

Polisi y’igihugu yafashe inzoga z’inkorano na kanyanga zigera kuri Litiro 860, zafatiwe mu nzu ya Jean Marie Vianney Safari utuye mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo.

Muri icyo gikorwa cya Polisi, hafashwe kandi litiro 420 mu murenge wa Kivuye, Akarere ka Gisagara na litiro 46 za kanyanga mu karere ka Burera, nk’uko Polisi y’igihugu ikomeza ibitangaza.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, avuga ko ugufata ibyo biyobyabwenge n’abacuruzi babyo byerekana ubufatanye hagati y’abantu bicungira umutekano mu midugudu (Community policing committees) n’inzego zishinzwe umutekano.

Yasabye abantu bose bakora ubucuruzi butemewe gushaka imibereho bakora cyane banirinda ibyaha kandi batanga amakuru kuri polisi y’igihugu, kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka