Muri EASF bariga kurinda umwana mu butumwa bw’amahoro
Abasivili, abapolisi n’abasirikare 20 bava mu bihugu icyenda bya EASF batangiye amahugurwa azibanda ku kurinda umwana mu butumwa bw’amahoro.
Mu bihe by’imvururu n’amakimbirane, abasivili, by’umwihariko abana, ngo ni bo bibasirwa cyane aho bakorerwa ibikorwa bibi nko kwicwa, gusambanwa ku ngufu ndetse no kubuzwa uburenganzira bw’ibanze bagenewe.

Afungura amahugurwa ku kurinda abana mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy), kuri uyu wa 28 Nzeli 2015, Methode Ruzindana, ushinzwe amahugurwa, yatangaje ko uburyo bwiza bwo gukumira ko uburenganzira bw’abana buhatazwa ari ukongerera ubumenyi abagomba kubikora.
Yagize ati “Turemeranya ko kurinda abana mu bikorwa byo kugarura amahoro bigomba guhabwa agaciro cyane nk’ejo hazaza ku bihugu byacu. Hatabayeho kubarinda, ikiremwamuntu cyaba kiri mu kaga. Bumwe mu buryo bwo kubigeraho ni ukongerera ubushobozi abazahugura abandi zikaba ingamba zo gukumira.”
Abitabiriye aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri bazahugurwa ku burenganzira bw’umwana, gufasha abana bahuye n’ibibazo byo guhutazwa mu buryo bunyuranye harimo no kwinjiza mu gisirikare batagejeje ku myaka ndetse no gukumire bene ibyo bibazo.

Col. Peter Kalimba, ushinzwe ubutegetsi n’abakozi muri mu muryango w’ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) ashimangira ko amahugurwa agamije guhindura imyumvire y’abagize sosiyete.
Yunzemo ati “Ikigenderewe muri aya mahugurwa ni uguha uzahugura abandi mu bihugu bya EASF ubumenyi n’ubushobozi bwo guhugura, gukurikirana no kugaragaza uburyo uburenganzira bw’umwana buhonyangwa mu bihe by’imvururu no gufasha abahanganye kuganira.
Amahugurwa azibanda cyane ku kurushaho gukangura no kongerera ubumenyi abitabiriye amahugurwa bigamije guhindura sosiyete.”

Capt. Geofrey Mulonga wo mu Ngabo za Uganda (UPDF) na Capt. Louise Margaret wo muri Seychelles bitabiriye aya mahugurwa, ngo biteze ko azazamura ubumenyi bwabo mu bijyanye n’uburenganzira bw’umwana bityo biteguye gutanga umusanzu mu kuburinda.
Aya mahugurwa yatewe inkunga n’umuryango Save the Children International yitabiriwe n’ abantu 20 bava mu bihugu by’u Burundi, Uganda, Kenya, Comoros, Djibuti, Somalia, Seychelles, Sudani n’u Rwanda.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|