Murama: Umuyobozi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano

Niyodusenga Placide ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Murama wo mu karere ka Kayonza afungiye i Kibungo akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko Niyodusenga yigeze gutoroka akazi mu gihe kigera ku mezi abiri, avuga ko yakoze impanuka arwariye mu bitaro bya gisirikari by’i Kanombe. Aho agarukiye ngo yasabwe ibisobanuro agaragaza ko yari arwaye anerekana impapuro z’abaganga zamusabiraga ikiruhuko cy’uburwayi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bwaje gukurikirana icyo kibazo mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe, ariko biza kugaragara ko izo mpapuro zitatanzwe n’ibyo bitaro nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga.

Yagize ati “Twarakurikiranye mu bitaro bya Kanombe turabandikira batugaragariza ko izo mpapuro atarizo bakoresha n’umuganga bivugwa ko yazisinyeho na we arahakana ko atari we hanyuma dusaba polisi kumukurikirana”.

Nyuma y’aho ibyo byose bigaragariye uwo mukozi ngo yaje kwemerera ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ko yakoresheje impapuro mpimbano anemera ko na kasha y’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe yayihimbiye, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza yakomeje abivuga.

Niyodusenga ngo yahise atabwa muri yombi na polisi ubu akaba ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubutabera nibukore akazi kabwo hitabwe ku itegeko rigabanyiriza ibihano abemera ibyaha kuburyo budasubirwaho ntacyo basize(circonstance attenuante) bityo Umutimanama we uzamusaba kutazongera gukoresha izo nyandiko mpimbano cyane ko naw ari umunyamategeko (as Lawyer)

alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

ubwo se koko yumvaga atazamenyekana ra.aha deux moi ni nyinshi ahubwo bakurikirane ibyo yakoraga muri icyo gihe.

elias yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka