Murama: Irondo ryafashe imodoka yari itwaye ibiti bya Kabaruka
Irondo ryafashe imodoka ya FUSO ifite ikirango RAA 600R itwaye ibiti bya Kabaruka. Iyo modoka yafatiwe mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza mu ijoro rishyira tariki 15/11/2013 itwawe n’umushoferi witwa Kayinamura Jean Claude.
Iyo modoka yari iherekejwe na moto yayigendaga imbere iyicungira ahari abapolisi, ariko uwari uyitwaye ngo yahise yiruka.
Mu modoka harimo abantu batatu, Rutaganzwa Alphonse, Nkusi Abdalah na Murwanashyaka Pierre bari bapakiye ibyo biti, bose hamwe n’ibinyabiziga bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo.
Ibiti bya kabaruka bicibwa muri Parike y’Akagera n’abantu bafatwa nka ba rushimusi baba bagiye kwangiza iyo Parike. Hari abantu batari bake bagiye bafatanwa ibyo biti mu bihe binyuranye, benshi bakaba ngo barabijyanaga kubicuruza mu gihugu cya Uganda kuko ngo bihafite isoko rinini.
Ibyo biti ngo byaba binyuzwa mu nganda bigakorwamo amavuta n’imibavu bihumura neza. Abaturage baturiye Parike y’Akagera barasabwa gutungira polisi agatoki igihe babonye umuntu ufite ibyo biti kuko aba yangiza iyo Parike kandi ifitiye inyungu igihugu.
Abaturage ngo banakwiye kumenya ko ubucuruzi bw’ibyo biti butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije, ndetse ngo hakaba hari n’ibihano biteganyirijwe umuntu wese ufatiwe mu bucuruzi bwa kabaruka.
Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iravuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|