Munini: Hatoraguwe umurambo w’uruhinja watangiye kuribwa n’imbwa

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 06/12/2014, mu Mudugudu wa Giheta mu Kagari ka Giheta mu Murenge wa Munini ho mu Karere ka Nyaruguru hatoraguwe umurambo w’umwana w’uruhinja bikekwako yari yajugunywe, imbwa zatangiye kumurya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Katabarwa Richard yatangarije Kigali Today ko ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa gatandatu, aho babimenyeye ngo bahita bazana uwo murambo ku biro by’umurenge.

Uyu muyobozi avuga ko umurambo w’uyu mwana wari watangiye kuribwa n’ibisimba we avuga ko bishobora kuba ari imbwa, zikaba ngo zari zatangiye kumurya akaboko.
Icyakora uyu muyobozi avuga ko batabashije kumenya neza niba uwo mwana yari yajugunywe yamaze gupfa cyangwa se niba yari yajugunywe akiri muzima.

Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho ngo nibwo inzego z’umutekano zahageze zijyana uyu murambo mu bitaro bya Munini kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma ngo uza gushyingurwa.

Katabarwa avuga ko umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 ariwe wahise akekwa kuba ari we waba yarabyaye uwo mwana yarangiza akamujugunya, kuko ngo ariwe wari utwite inda nkuru muri ako gace.

Uyu mukobwa ukekwaho icyaha cyo kubyara umwana akamujugunya nawe ngo akimara kumenya ko batangiye kumukeka yahise acika, kuri ubu akaba ataraboneka.

Katabarwa avuga ko ababyeyi bafite abakobwa batwite mu ngo zabo bakwiye kujya babitaho, bakabashishikariza kujya kwipimisha kandi bagakurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo bazabyare neza kandi barere abo babyaye.

Ati “Ntabwo bikiri nka kera gutwita si amahano. Umubyeyi ugize umukobwa agatwitira mu rugo akwiye kumuba hafi akamujyana kwipimisha kwa muganga, akamwereka abajyanama b’ubuzima nabo bakamukurikirana kugeza abyaye, kandi umukobwa wipimishije neza, akabona ko ababyeyi bamuri hafi ntiyatinyuka kubyara umwana ngo amujugunye”.

Uyu muyobozi avuga ko bafite amakuru ko uyu mukobwa ukekwa yaba yaracikiye mu Murenge wa Busanze uhana urubibi n’uwa Munini, akavuga ko bagiye kubikurikirana neza basanga ariho ari koko bakamushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka