Muko: Yafatiwe mu cyuho asarura urumogi yahinze iwe mu rugo

Umugabo witwa Biseruka Jean Bosco utuye mu kagari ka Mwendo mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yafatiwe mu cyuho 01/04/2012 asarura urumogi yari yarahinze iwe. Ubu ari mu maboko ya polisi.

Amakuru y’uko Biseruka yahinze urumogi mu rugo iwe yatanzwe na bamwe mu baturanyi be; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwendo, Namategeko Cansilde.

Yagize ati “twihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge wa Muko buje kureba niba koko afite umurima w’urumogi busanga awurimo arimo gusarura ntacyo yikanga”.

Uwo murima wari mu gikari cy’inzu ye, aho yarusaruraga ajya kurugurisha nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwendo.

Biseruka Jean Bosco afungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Bukure aho azakorerwa dosiye maze agashyikirizwa inkiko mu gihe gitenwa n’amategeko.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka