Mukarange: Umuturage yiyahuye yimanitse mu giti cya avoka

Umurambo w’umuturage witwa Nkinzingabo Zabrone watahuwe umanitse mu giti cya avoka gihinze mu murima w’umuturage wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ku gicamunsi cya tariki 05/06/2014, abaturage b’i Mukarange babonye uwo murambo bakaba bavuga ko batamuzi.

Muri uwo murima Nkikabahizi yimanitsemo harimo ibiti byinshi bya avoka hakaba hahinzemo ibishyimbo n’amashaza. Ahagana saa munani n’igice ba nyir’umurima ngo bohereje umwana gukura amashaza agezeyo abona umuntu ari kunagana mu giti ahita ahamagara abayobozi b’umudugudu n’akagari n’abaturage bari hafi bahageze basanga uwo muntu yashizemo umwuka.

Mu baturage bo mu kagari ka Nyagatovu uyu muntu yiyahuriyemo n’abo mu tundi tugari tugize umurenge wa Mukarange babonye uwo murambo habuze n’umwe umumenya, ariko mu byangombwa bamusanganye harimo indangamuntu yafatiye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma.

Ibyangombwa bya Nkinzingabo bigaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1984, ariko ukurikije uko yiyahuye bisa n’aho ari igikorwa yari yatekerejeho kuko ikiziriko yakoresheje yimanika muri icyo giti cya avoka basanzemo umurambo we byagaragaraga ko ari gishya.

Cyakora biragoye kumenya icyatumye yiyahura kuko nta muntu wamenye igihe yimanikiye muri icyo giti byongeye akaba nta n’akandiko bamusanganye kagaragaza impamvu yaba yamuteye kwiyahura.

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yageze aho Nkinzingabo yiyahuriye irapima maze umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Mukandoli Grace, yadutangarije ko bitewe n’uko imyirondoro ye yamenyekanye ikigiye gukurikiraho ari ugutanga amatangazo kugira ngo ba nyir’umurambo bazajye kuwufata, nibataboneka akazashyingurwa n’ubuyobozi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka