Mukarange: Imbwa zishe ihene 12 z’abaturage

Ihene 12 z’abaturage bo mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza zishwe n’imbwa za bamwe mu baturage batuye muri ako kagari tariki 14/03/2012.

Abaturage bo muri ako kagari by’umwihariko abafite ihene zishwe n’izo mbwa bavuga ko batagishoboye kwihanganira kubona amatungo ya bo yicwa n’imbwa basaba ko imbwa zose zakwicwa bakabona amahoro.

Abo baturage banasabye ba nyir’imbwa ko babishyura ihene za bo zishwe n’izo mbwa mu gihe cya vuba, kuko izo hene zari zibafatiye runini cyane cyane mu kwishyurira abana amafaranga y’ishuri no gukemura utundi tubazo two mu ngo za bo; nk’uko abiciwe ihene babivuga.

Ba nyir’izo mbwa zakoze ayo mahano batawe muri yombi, bakaba bavuga ko bari basanzwe bazitunze kandi nta kibazo zari zarigeze ziteza. Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rugendabari bashinja ba nyir’izo mbwa kuba batazigaburira, akaba ari yo mpamvu ziraye mu matungo y’abaturage zikayica.

Ubuyobozi bw’akagari ka Rugendabari bwatangaje ko butakomeza kurebera imbwa zica amatungo y’abaturage zikanababuza umutekano muri rusange. Ba nyiri izo mbwa bategetswe kuzica.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka