Mukaminega yishe umugabo umukubise umuhini w’isekuru

Mukaminega Feliciata wo mu murenge wa Mwogo, mu karere ka Bugesera ari mu maboko ya polisi kuva tariki 26/11/2011 azira kwivugana umuturanyi we witwa Rutembesa Jean Damascene amukubise umuhini w’isekuru mu mutwe.

Tariki 25/11/2011, mu masaha ya saa kumi n’imwe za nimugoroba Rutembesa yagiye kwa Mukaminega kuzana telephone igendanwa yari yahacometse.

Rutembesa yageze muri urwo rugo atangira gushyamirana n’umugabo wa Mukaminega witwa Minani Jean de Dieu. Bapfaga sharijeri ya telephone aho umwe yavugaga ko ari iye n’undi nawe avuga ko ari iye. Ibyo byaje gutuma bafatana mu mashingu batangira kurwana.

Uyu Mukaminega aho kuza ngo abakize ahubwo yahubukanye umuhini w’isekuru yasekuzaga isombe ahita awukubita Rutembesa mu mutwe ahita yikubita avirirana.

Umwe mu baturanyi avuga ko bihutiye kumugeza ku kigo nderabuzima cya Mwogo ariko birananirana bamwohereza ku bitaro bikuru bya Nyamata bidatinze aba ashizemo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwongo, Ruzagiriza Vital, avuga ko kuri ubu Mukaminega ari mu maboko ya polisi naho umugabo we Minani yaratorotse n’ubu akaba agishakishwa.

Ati “ ndasaba abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma bashyamirana kugeza aho barwana, ahubwo bihutire kubishyikiriza ubuyobozi ndetse n’abaturanyi babo”.

Nyakwigendera Rutembesa Jean Damascene ari mu burukukiro bw’ibitaro bikuru bya Nyamata mu gihe hategerejwe ko ashyingurwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka