Muhima: Ubujura buciye icyuho bumaze kumenyerwa mu bahatuye

Muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Muhima uherereye mu Karere ka Nyarugenge, abaturage barinubira Umutekano muke uterwa n’ubujura bukabije buharangwa, busa n’ubwananiranye ngo kuko bumaze kumenyerwa n’abatuye muri utu tugari.

Ibirahure by'amamodoka biribwa, inzugi zikibwa ndetse n'utwuma tuma ku miferege ntibadusiga
Ibirahure by’amamodoka biribwa, inzugi zikibwa ndetse n’utwuma tuma ku miferege ntibadusiga

Bamwe mu bahaturiye baganiriye na Kigali Today, bavuga ko Akagali k’Ubumwe, Akagali k’Amahoro ndetse n’aka Kabasengerezi, ubujura buciye icyuho ari ho bwibasiye cyane, kuburyo abahatuye bahora baryamiye amajanja.

Abamotari bo muri Kigali barahamenye ntawugipfa kuhajya mu masaha y’ijoro

Umusore ucumbitse mu Kagali k’Ubumwe hafi y’akabari kitwa Ibishuhe, avuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe amaze gutega abamotari bagera kuri batandatu kumugeza mu rugo mu masaha akuze bose bakamuhakanira ntamenye impamvu.

Avuga ko umumotari yateze ari ku manywa yamubwiye aho agannye undi akamubwira ko nta mumotari ujya uhigerereza mu ijoro kubera ubujura.

Ati” Uwo mu motari yambwiye ko mu nama bakora z’amashyirahamwe y’abamotari, bamwe muri bo baburiye bagenzi babo bababuza kuhaza ngo kuko hamaze kunigirwa abamotari bagera kuri batanu bose bamburwa za moto.”

Mugenzi we w’umumotari utuye mu Kagali ka Kabasengerezi munsi y’ahahoze hakorera Tigo, we avuga ko iyo arengeje saa tanu ataratahana moto, ayiraza muri Lodge, ngo kuko ahahingutse azi neza ko atayigeza mu rugo, cyangwa se akanahatakariza ubuzima.

Nta mu motari w'i Kigali upfa kugutwara muri ibi bice mu ma saha akuze
Nta mu motari w’i Kigali upfa kugutwara muri ibi bice mu ma saha akuze

Mu ngo zo mu kagali k’amahoro ntibagisinzira kubera kurara biteguye abajura

Mu Kagali k’Amahoro mu Mudugudu w’Uruhimbi ndetse no mu midugudu bihana imbibi, baratakamba bavuga ko abajura bitwikira ijoro babarembeje, ku buryo batakigoheka nubwo bamwe bafite abazamu.

Umwe mu batuye muri uyu mudugudu w’uruhimbi agira ati" Umunsi naguze imodoka baraye bayimazemo ibirahure. Bucyeye ngura ka kantu gasakuza iyo hari uyikozeho, ariko byibuze gatatu mu cyumweru barara bagerageza gukoraho nkabyuka njya kubakumira bugacya ntagohetse.”

Undi nawe ati” Nagiye kwihagarika nijoro mu musarane wo hanze mu gipangu mbamo nijoro, ngarutse nsanga icyumba kirampamagara, banyibye Radio n’imashini nakoreshaga mu kazi. Mbega nta mutekano dufite bashoboraga no kunyicira hanze ntabizi.”

Undi nawe avuga ko yabyutse agasanga urugi rw’Umusarane wo hanze barutwaye ndetse n’akuma gatwikira umuferege w’amazi mu rugo, akumirwa akanibaza aho yabariza agaheba.

Ibirahure by'amamodoka byarahagorewe
Ibirahure by’amamodoka byarahagorewe

Barashinja irondo kudakora akazi nk’uko bikwiye

Muri uyu Murenge wa Muhima kimwe no mu yindi mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe gahunda y’Irondo ry’Umwuga rikora ku manywa na nijoro, rigahembwa n’umusanzu utangwa n’abaturage.

Iryo rondo abaturage bo muri utu tugali bakaba barikemanga mu mikorere, ngo kuko ubwo bujura bwose bubera muri utu duce ntawufatwa, bigaragaza ko amafaranga bishyurwa adatanga umusaruro.

Umwe mu baturage bo mu Muhima agira ati” Umusanzu w’umutekano, ni yo waba ufite izamu rimeze gute urawutanga. Ariko abawuhembwa turakemanga imikorere yabo kuko umusaruro tubatezeho wo guca abajura ntawo batanga kuko tumerewe nabi.”

Arasaba inzego za Polisi ko zahagurukira Umutekano muri uyu murenge ngo kuko babona izindi nzego zisa nizananiwe, cyangwa se zumva bihagije.

hamwe na hamwe inzugi bazimazemo
hamwe na hamwe inzugi bazimazemo
Imiferege bakuraho utwuma tuba tuyipfungikiye tubuza abantu kugwamo
Imiferege bakuraho utwuma tuba tuyipfungikiye tubuza abantu kugwamo

Gitifu wa Muhima ngo ayo makuru ntayo azi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Nkunda Evariste, avuga ko atari afite ayo makuru, agasaba ko umuntu wibwa wese muri uwo murenge yajya ahita abitangariza umurenge, kugira ngo bakaze umutekano w’aho hantu hagaragara abajura.

Yagize ati"Umuturage yagombye kutubwira ati ’kwa runaka batwaye ikintu’, dufite abanyerondo batandatu muri buri mudugudu bakora ku manywa, abandi bagakora ninjoro".

"Muri izo ngero umpaye z’abantu bibwe moto, ibyuma bigize imodoka cyangwa n’izo nzugi; ntabyo turagezwaho. Icyo twamaze kumenya ni uko hari abagenzi bazanwa n’abamotari babageza nk’aho mu Mahoro bagashaka kubiba, ariko abenyerondo bahita babafata".

Avuga ko muri raporo bafite nta muturage uratakira ubuyobozi ko yibwe urugi rwa ’douche’ cyangwa ’toilette’.

Uyu muyobozi akomeza asaba abantu baba baribwe kujya kureba niba byarafatiwe kuri stasiyo ya Polisi y’Umurenge wa Muhima iri muri Rugenge.

Ati "Icyo dukora turasaba abo bantu kuvuga ibyo bibwe no kugaragaza ibimenyetso ko ari ibyabo koko, mu gihe byaba byarafatiwe kuri Polisi twasaba ko babisubizwa; ibidahari nabyo ni ugukomeza gushakisha".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ibyo bavuga nukuri,njye ntuye muri kabasengerezi munsi y’Impala Hotel,mu ntangiriro zuku kwezi kwa Werurwe navuye kukazi ari Ku manywa 15H10’ ninjira munzu muri salon noneho nsiga telefone(smart phone tablet) Ku meza,njya kuri boutique kugura airtime ngarutse nsanga phone bayitwaye kandi nari nsize negetseho ni mu rupangu..,gusa nibaza ababitwara ugaheba icyo mbona so abajura bavakure ahubwo no abantu bahafi
Nkurugero utubari bacuruzamo inzagwa ugasanga umuntu ahera mu gitondo anywa akageza nijoro kandi nta kazi afite, aba nibo usanga bitwikira amajoro cyangwa akagucunga nko kumanywa akaba yakwiba kugirango abone ayo kujyana mu kabari ndumva abayobozi bashinzwe umutekano yaba mumurenge cg polisi yagakwiye kubashakiraho..

Nsasamu elio yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Ibyo bavuga nukuri,njye ntuye muri kabasengerezi munsi y’Impala Hotel,mu ntangiriro zuku kwezi kwa Werurwe navuye kukazi ari Ku manywa 15H10’ ninjira munzu muri salon noneho nsiga telefone(smart phone tablet) Ku meza,njya kuri boutique kugura airtime ngarutse nsanga phone bayitwaye kandi nari nsize negetseho ni mu rupangu..,gusa nibaza ababitwara ugaheba icyo mbona so abajura bavakure ahubwo no abantu bahafi
Nkurugero utubari bacuruzamo inzagwa ugasanga umuntu ahera mu gitondo anywa akageza nijoro kandi nta kazi afite, aba nibo usanga bitwikira amajoro cyangwa akagucunga nko kumanywa akaba yakwiba kugirango abone ayo kujyana mu kabari ndumva abayobozi bashinzwe umutekano yaba mumurenge cg polisi yagakwiye kubashakiraho..

Nsasamu elio yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Ibyo uvuga sinzi wasanga nawe uri umujura.
Umbabarire impanvu mbivuze nuko abantu bake aribo batazi ubujura bwo mumuhima
Twagiye guturayo tutahazi ariko 6months twahamaze ntagusinzira
Umbwambere baje tutamaze na 2days imodoka barayisaka bien kugeza no kuntebe zo mo imbere.abantu badatinya no kwiba intebe yo mumodoka no gukura urugi.
Mugitondo tubibwira mudugudu Inumutekano ariko ntacyakozwe. Imodoka twashyizemo alarm ariko ntacyo imara kuko bafite ibitambaro barambikaho imodoka ntivuge ikamyasa gusa. Twaje gufata umuzamu ariko nawe bendaga kumwica. Mbese burijoro baraduteraga kandi irondo nabaga nahuye naryo ntaha. Twaje kugeraho dusanga mudugudu nirondo ba

Amani yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo jko abibona
Icyingenzi ni ukuvuga ukuri

Gusa icyo nabwira abanditse iyi nkuru ni uko inyito ngo Ubujura bucuye igihe muri Murenge wa Muhima buramenyereww si ukuri.
Abaturage bishyiriyeho ingamba zo gucunga umutekano wabo buri gihe kandi zirakorwa neza.

Aho bita mu bishuhe nti habaho m Ubumwe!!!! Umuntu ya kwibaza ukuri kw inkuru.

Ese uyu uwanditse cgwa uwasabye ngo inkuru yandikwe ko muri Muhima hari ubujura yaba yitabira gahunda zose z umudugudu ?Atanga amafaranga y irondo? y itabira inteko z abaturage ngo barebere hamwe ikibazo ? Kuki atagera ubuyobozi ngo abusangize amakuru mbere yo kubitanga mu bibazo ? Njye nda kemenga source y inkuru. Abaturage bafite igisubizo.
Merci

Evariste yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

Ese nta birahure by’amamodoka ubona byakuwemo?, ese nta nzugi ubona zibwe, erekana facts zibeshyuza iziri mu nkuru nazo umunyamakuru yazishingiraho ziramutse zifatika, naho gukemanga ntacyo ushingiraho ni amarangamutima gusa

Editor yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

Njye icyo mbona nuko kuvuga ngo ikintu nk’ iki cyubujura n’ ikintu kimenyerewe n’ amarangamutima namwe akomeye mwakoresheje kuko ikintu kimenyerwa ryari? mu tugari 7 tugize Muhima n’ imidugudu 34 warangiza ugafata Akagari kamwe kubikorwa byahabaye ukabigira rusange mu Murenge ndumva ataribyo.

kagabo Pie yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

nibyo abayobozi barabeshya ngo bagiye kubikemura ariko ntibabikemure dore bishyizemo intege nkeya

olivier yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

Ibyo uyu munyamakuru avuga ni ukuri cyane. Twatakambiye abayobozi bose bo mu murenge wa Muhima ariko nta cyo babikoraho. Mudutabarize mu nzego Nkuru z’Igihugu. Ndi umuturage wa Kabasengerezi.

Baziga E yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

Imvugo zabagitifu nabandi butugari cg uturere imvugo zabo nizimwe NGO nibwo nkibimenya ngo ikibazo ngiye kugikurikirana kd burya baba babizi ahubwo baba bigiza nkana,uzarebe nkiyo wubanse akazu ko kwiberamo byabindi bita ngo nakajagari umva ako kanya abayobozi Bose ntumenya Aho baturutse,niba bahumurirwa simbizi,ariko kugirango bakemure ibibazo byabaturage nukuri biba ingoravbahizi.

Kano yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka