Muhima: Iduka ricuruza amapine ryafashwe n’inkongi y’umuriro
Yanditswe na
KT Editorial
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, Iduka ricuruza amapine riherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Muhima ryafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iduka ricuruza Amapine ryafashwe n’inkongi y’Umuriro
Iyi nkongi bitaramenyekana icyayiteye, yibasiye iri duka guhera mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice nk’uko umwe mu bayibonye itangira yabitangarije, Kigali Today.
Ubu Urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya inkongi, rukaba rwahageze rwatangiye guhangana nayo, nk’uko Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege yabitangaje.
Yagize ati" Uyu muriro kuwuzimya ntibyoroshye kuko amapine yafashwe ni menshi, ariko Polisi yatangiye ibikorwa byo kuwuzimya."

Iyi nkongi yaje ari nyoinshi kubera amapine yafashwe ari menshi

Polisi ishinzwe guhangana n’inkongi yahageze irimo guhangana nayo

Iri kwifashisha ibimodoka byabugenewe mu kuzimya iyi nkongi
Ohereza igitekerezo
|
Niba bafite insurance biroroshye.ariko kandi nkangurira abacuruzi gushinganisha ibicuruzwa byabo
Murino Minsi inkongi ziri kwibasira benshi nugusenga cyane.