Muhanga: Umugore arakekwaho kwiyicira umugabo amunize

Umugore witwa Yvonne Uzamuranga afungiye kuri Station ya Polisi ya Muhanga, akekwaho kwiyicira umugabo we witwaga Narcisse Habyarimana wari uzwi ku izina rya “Agronome”, bari babyaranye abana batatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11/06/2012 nibwo abaturanyi b’uyu muryango wari utuye mu mudugudu wa Rutenga mu kagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga, bamenyesheje polisi ko uyu mugabo yishwe.

Umurambo w’uyu mugabo ugaragaza ko yaba yishwe hakoreshejwe ikiziriko, kuko mu ijosi rye hasigaye ibisebe bigaragaza ko yanizwe. Ku musego yari aryamyeho no ku myambaro ye hari huzuye amaraso menshi.

Ababonye umugore we muri icyo gitondo bamusanganye amaraso ku myambaro ye, ariko we avuga ko ayo maraso yayatewe n’uko yari yagiye mu mihango.

Abaturanyi bavuga ko uyu mugore atigeze abatabaza ahubwo ko yarenzeho ajya kubwira murumuna we utuye kure y’aho ngo aze amufashe bahe amata umugabo we kuko arembye.

Murumuna w’uwo mugore akigera aho ngo yasanze umugabo amaze umwanya munini yapfuye, bakeka ko umugore yashakaga kwikuraho icyaha, aho Poilisi ikihagera aribwo babonye ko umugabo yishwe n’umugozi.

Umuturanyi wabo witwa Claude Habimana, ari nawe wabashije guterura umurambo w’uyu mugabo muri icyo gitondo, yemeza ko umugabo atiyahuye ahubwo yishwe.

Ati: “Yaba umugabo yiyahuye twari kubona n’ikiziriko yiyahuje kuko twasanze ikiziriko yicishijwe cyuzuyeho amaraso kandi bakijugunye mu rutoki, nta kuntu rero yari kwiyahura ngo anijugunyire icyo yiyahuje”.

Francine Mukanyandwi nawe uturanye n’uyu muryango usanzwe zri n’inshuti yabo, avuga ko ku mugoroba yari kumwe na Habyarimana wishwe nta kibazo cy’uburwayi afite.

Avuga ko igituma bakeka ko umugore yaba ariwe wiyiciye umugabo ari uko yabwiye abana kurara mu rugo kwa Mukanyandwi kandi atari asanzwe abohereza kurara ahandi.

Ati: “Njye nabajije abana bambwira ko nyina yabohereje kurara aha sinarinda mbyibazaho cyane. Ariko ubusanzwe abana bakundaga kuba bibereye iwanjye bakina n’abanjye, ise akaba ariwe uza kubitwarira kuko umugore we yatahaga bwije cyane”.

Abaturanyi bavuga ko n’ubusanzwe Uzamuranga yari yarananiye umgabo we, kuko inshuro zitari nke yajyaga azana n’abandi bagabo bakeka ko bamusabasambanaga mu rugo bigatuma bahora bashwana, nk’uko uwitwa Uwanyirigira yabitangaje.

Ati: “Twahoraga twumva intonganya mu rugo rwabo twajya kureba tugasanga ni umugore wazanye nk’umugabo mu cyumba cyabo bombi, umugabo yaza ntabyihanganire bagashwana”.

Abaturanyi bavuga ko basanze mu nsi y’uburiri ndetse no mu myambaro y’umugore, ibyangobwa by’abandi bagabo bigera kuri bitandatu, birimo indangamuntu enye n’ibyangombwa by’abasirikare bivurizaho bibiri.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Birababaje cyane...uyu mugore yakoze amahano. Uwapfuye yarihuse ahasigaye abo banana nibo bababaje. inama nagira abagabo bafite abagore b’indaya "yabangire ingata. Naho ubundi ibiziriko birababonye". Birababaje! Uwo muvandimwe imana imuhe iruhuko ridashira.

yanditse ku itariki ya: 17-06-2012  →  Musubize

IBYO BIRAKABIJE KUBONA ABAGORE BASIGAYE BICA ABAGABO BABO.ARIKO ABAGORE NUKO BABAYE UBWIGENGE KOBAVUGAGA KO ABAGORE ARIBO BAHOHOTERWA NKABA NSIGAYE MBONA ABAGABO ARIBO BASIGAYE BAHOHOTERWA NABAGORE CYAKORA MBABAJWE NABO BANA BAGIYE GUSIGARANA NA NYINA KANDI ARI INDAYA.ICYAKORA UWO MUGORE BAMUKANIRE URUMUKWIYE.UWO MUGABO NAWE UZIZE GUSHAKA NABI IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

Iblahim yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

IBYO BIRAKABIJE KUBONA ABAGORE BASIGAYE BICA ABAGABO BABO.ARIKO ABAGORE NUKO BABAYE UBWIGENGE KOBAVUGAGA KO ABAGORE ARIBO BAHOHOTERWA NKABA NSIGAYE MBONA ABAGABO ARIBO BASIGAYE BAHOHOTERWA NABAGORE CYAKORA MBABAJWE NABO BANA BAGIYE GUSIGARANA NA NYINA KANDI ARI INDAYA.ICYAKORA UWO MUGORE BAMUKANIRE URUMUKWIYE.UWO MUGABO NAWE UZIZE GUSHAKA NABI IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

Iblahim yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Akava mu rugo akajya kuba indaya kuko n’ubundi atari umugore w’umugabo umwe, erega indaya nta mikino zigira, iguciye urwaho ni ako kanya, kandi umugore wasambanye aba yasuzuguye umugabo, pole bana basigaye, mubuze so ubabyara mubitewe na maman wanyu... Yooo, ndababaye cyane kuko nanga umugore utiyubaha, utagira isoni, udakunda urugo rwe, udatinya n’Imana peee

Gaparaya Leonard yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Birababaje nongere mbivuge, mbega urushako, ariko se iyo amureka akikomereza uburaya bwe koko, ahaa, ubwo se abana, ayiwee, gushaka nabi ni umwaku uruta indi myaku. Gufungwa se ko abantu batanakibitinya, sosiyete yacu irarwaye kabisa.

Gaparaya Leonard yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka