Muhanga : Umugabo yarasitaye yitaba Imana

Umugabo w’imyaka 55 witwa Kageruka Evariste ukomoka mu kagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 06/02/2012 azize gusitara.

Ubwo Kageruka yavaga ku kabari aho yasangiraga inzoga n’incuti ye Gakumba Gaspard ataha mu rugo iwe yaje kusitara agwa mu mukingo ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, arasaba abantu kwirinda impanuka zatera impfu. Yagize ati : « Impanuka hafi ya zose zishobora gutera impfu zishobora kwirindwa, ni yo mpamvu abantu bagomba kugerageza kuzirinda igihe cyose».

Yongeraho ko biteye isoni kuba abantu bangiza ubuzima bwabo kandi n’igihugu kiratakaza. Ati : « Ntibibabaza gusa ababakunda, ugupfa kwabo kugira ingaruka ku gihugu. »

Polisi y’Igihugu irahamagarira abantu kwirinda impanuka zaba intandaro y’impfu zitunguranye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka