Muhanga: Umugabo yahitanwe no kunywa inzoga nyinshi z’inkorano
Kanyamibwa w’imyaka 55 y’amavuko wari utuye mu Kagali ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga yapfuye tariki 10/04/2012 ahitanwe n’inzoga nyinshi yanyweye.
Uwo mugabo basanze yapfiriye mu nzu ye yarutse amaraso. Bamusanganye ikesi yuzuye inzoga z’inkorano yaguze na Udahemuka Silas. Abaturage bavuga ko iyo nzoga yoherejwe n’umucuruzi w’inzoga zidapfundikiye witwa Jean Pierre Biziyaremye ngo ayigure.
Kanyamibwa yari azwiho kunywa inzoga nyinshi z’inkorano zizwi nka Muriture kandi ntakunde kurya. Bikekwako izo nzoga ari zo zangije umwijima bimuviramo gupfa; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Supt. Roger Sezirahiga, asaba abaturage kureka kunywa inzoga z’inkorano kuko zibatwa ubuzima kandi ari intandaro y’amakimbirane mu ngo, ibyaha byoroheje no gusenyuka k’umuryango.
Supt. Sezirahiga yavuze ko Polisi itazihanganira abakora inzoga z’inkorano n’abacuruzi bazo, ahamagarira abaturage gutanga amakuru ku bantu bakora izo nzoga kugira ngo Polisi ibate muri yombi babiryozwe n’amategeko.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese ubundi ko muvuga ngo ni inzoga n’inkorano, izindi nzoga zirikora ?!!!