Muhanga: Polisi yafatiye mu cyuho abahaga umupolisi ruswa

Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye tariki ya 14 Kanama 2020 yafashe uwitwa Ntampaka Ezechiel w’imyaka 38 na mukuru we Mbanda barimo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Ruswa ni icyaha gihanwa n'amategeko
Ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko

Umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Ndori yavuze ko Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko. Ni muri urwo rwego tariki ya 10 Kanama 2020 abapolisi bafatiye bariya bagabo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Taba mu Kagari ka Taba. Bafatanwe ibiro 187 batangira gushaka gutanga ruswa kugira ngo umupolisi wabafatiye ayo mabuye ayabasubize.

SP Ndori yagize ati "Abapolisi bafatanye Ntampaka amabuye y’agaciro yacuruzaga mu buryo bwa magendu. Bamaze kuyamwaka yaciye kuri mukuru we witwa Mbanda batangira gushaka nimero ya telefoni y’uwo mupolisi wari wamufashe kugira ngo bamuhe ruswa."

SP Ndori akomeza avuga ko tariki ya 12 Kanama 2020 batangiye guhamagara wa mupolisi kugira ngo bamuhe amafaranga.

Ati "Ntampaka na mukuru we Mbanda batangiye guhamagara wa mupolisi, ku wa Gatanu tariki ya 14 barahuye, bahurira i Muhanga bamusaba kumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 arayanga abaka ibihumbi 500 baremera. Uwo mupolisi ariko yari afitanye gahunda n’abandi bapolisi bari hafi aho bahita babafata barimo kuyamuha."

SP Ndori yaboneyeho gukangurira abantu bafite umuco wo gushaka gutanga ruswa iyo ari yo yose kugira ngo bakore ibinyuranyije n’amategeko cyangwa ngo bahabwe serivisi batemerewe kubicikaho.

Ati "Ruswa mu Rwanda ni icyaha gihanirwa n’amategeko. Birababaje kuba hari bamwe mu baturage barimo kugerageza kuyiha abashinzwe kuyirwanya barimo abapolisi."

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko abafashwe batanga ruswa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Report ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Imana ifite Calendar yayo ikoreraho kandi buri gihe irayubahiriza.Kuva na kera,nta kintu na kimwe Imana ivuga ngo cyekuba.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka