Muhanga: Ingenso mbi yo kwiba yageze mu nsengero

Abantu bateranira mu nsengero hirya no hino muri Muhanga barinubira ubujura bubakorerwa iyo barimo gusenga. Bavuga ko ama telephone niyo akunze kwibwa.

Ingero zifatika ni nko muri kiliziya ya paruwasi gaturika ya Kabgayi (paroisse catedrale de Kabgayi) aho abahasengera bamaze iminsi bibwa ibintu bitandukanye ariko cyane cyane amaterefoni agendanwa.

Ubwo bujura ngo bene ngango babukora iyo banyirayo bageze mu gihe gikomeye cyo gusenga ntawukitaye ku bintu yazanye. Ubu bujura bukunze kwibasira abagore baba batwaye ibintu mu dukapu tugendanwa.

Umuturage utuye mu kagari ka Gahogo ni umwe mu bantu icyenda bibwe kuri iki cyumweru, ariko akaba atifuje ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’akazi ke. Yatubwiye ko atamenye igihe bamwibiye telefoni. Ngo akimara kuyibura yabajije abo bari kumwe bamubwira ko babonye umuntu w’umugore afungura agakapu gato batwara muntoki (marette) akuramo terefoni ahita asohoka abandi bagirango kari ake.

Kuri uyu munsi gusa abantu bagera ku icyenda basohotse bataka ko babuze terefoni zabo. Ngo ku cyumweru giheruka nabwo abantu barindwi baribwe muri iyo kiliziya.

Abantu basengera aho ntibavuga rumwe ku cyakorwa ari hagati yo gusiga ibintu byose mu rugo bakabona kujya gusenga ari no gushaka ubundi buryo bakwicungira umutekano.

Si muri gaturika gusa ibyo bibazo bivugwa kuko no mu minsi ishize byavuzwe no muri ADEPR. Ngo abantu baza biyoberanyije ngo barasenga ariko baje kunyaga abantu utwabo. Twagerageje kuvugana n’abayobora izo nsengero batubwira ko bataramenya neza uko biteye ariko tuzakomeza kubikurikirana.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka