Muhanga : Batatu barohamye muri Nyabarongo babiri bahita bitaba Imana undi aburirwa irengero

Abantu babiri bitabye Imana undi umwe akomeje kuburirwa irengero nyuma yo kurohama mu mugezi wa Nyabarongo, igice giherereye mu Murenge wa Kibangu, mu Kagari ka Gitega, Umudugudu wa Gasarara.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Umurenge wa Kibangu avuga ko Bizumuremyi Jean Paul w’imyaka 13 na Manirafasha Bill w’imyaka10 barohamye kuri uyu wa gatanu 15/5/2015 mu saha ya saa cyenda ubwo bogaga ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo.

Hakizimana Philemon se wa Bizumuremyi ngo yarimo yahira ubwatsi hafi aho abonye ko abana barohamye yiroha muri Nyabarongo ngo agerageze kubatabara, ariko nawe Nyabarongo imurusha imbaraga ararohama ahita apfa.

Manirafasha we akomeje kuburirwa irengero ariko ngo nta Kizere cyo kubaho ahubwo barashakisha aho Nyabarongo yaba yamujugunye, Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibangu bukaba busaba Akarere ka Ngororero n’indi Mirege ikora kuri Nyabarongo kubafasha gutanga amakuru baramutse babonye uwo mwana watwawe na Nyabarongo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Ruzindana Hubert avuga ko ubusanzwe bibujijwe koga muri Nyabarongo kuko ngo usibye kuba ufite amazi mabi atagomba kogwa, uyu mugezi ugira umuvumba mwinshi ushobora gutwara abantu.

Abarohowe ngo barajyanwa ku bitaro bya Muhororo aho bakorerwa isuzuma ku cyabishe, cyakora ngo abandi baturage barasabwa kongera gutinya Nyabarongo kandi bagakumira abana bajya kogamo n’abantu bambukamo n’amaguru, dore ko ngo mu cyumweru gishize undi muntu yarohamiye mu Murenge wa Rugendabari yitaba Imana yambutsa inka.

Nta mpanuka zo mu mazi ya Nyabarongo ngo zari zikunze kugaragara i Kibangu, ariko ngo hagiye gukorwa inama yo kongera kwigisha abaturage kudakinisha Nyabarongo, cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Ikindi ubuyobozi bwibutsa ni uko abaturiye Nyabarongo bitonda igihe amazi yagabanyutse kubera imirimo y’urugomero rwa Nyabarongo kuko iyo agarutse aza atunguranye, mu Murenge wa Mushishiro ahaturiye urugomero naho hakunze kugaragara impanuka z’abagwa muri Nyabarongo mu kiyaga cy’urugomero, ubuyobozi bukaba bukomeje kubibutsa kwirinda.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIP, Twihanganishije imiryango yabuze abo, kubera Nyabarongo, ariko tukanatanga inama yo kwirinda ruriya ruzi kuko kogamo bingana no kwiyahur! Nyamuneka mwirinde igihugu kirabakeneye.

nsaboc yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka