Muhanga: Bane baguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Ni amakuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, mu kiganiro ‘BURAKEYE’ cya KT Radio, aho umuturage yatanze amakuru y’uburyo i Muhanga bwakeye hari inkuru y’incamugongo.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Remera mu Mudugudu wa Kiyoro, aho ibyitwa ibidanga by’ahacukurwa amabuye y’agaciro byabomotse bigwira abantu batanu, bane bahasiga ubuzima, harokoka umwe ari na we watanze amakuru y’ibyabaye.

Mu kiganiro kuri telefone, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Telesphore, yemeje aya makuru ati: “Ni byo koko hapfuye bane, ahagana saa yine z’ijoro kuri uyu wa 12 Werurwe 2026 nibwo twabimenye nk’ubuyobozi. Umwe yarokotse ariko bane bahasize ubuzima”.

Dusabimana akomeza avuga ko abo bantu bari bagiye gukorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahantu hatemewe, ariko ko byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa. Ati: “Ubwo hagwaga imvura nyinshi, hamanutse amabuye n’ibiti nk’uko umuvu umanuka, bitwaramo bane bitaba Imana, undi bari kumwe ararokoka ari na we watangaje amakuru”.

Dusabimana asaba abaturage kubahiriza ingamba ziba zarashyizweho zo kurinda ubuzima bwabo, ati: “Turakomeza ubukangurambaga bwo kubibutsa ingaruka zo gucukura mu buryo butemewe”.

Mu gace kabayemo iyi mpanuka, Gitifu Dusabimana ashimangira ko hari imiterere mibi y’ishyamba n’imigezi kandi ko hataboneka abakora uburinzi mu bice byose, bityo ko buri muturage akwiye kumva neza ko adakwiye kwishora mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka