Muhanga: Ahaturuka imbwa zirya abantu hakomeje kuba urujijo
Ikibazo cy’imbwa zirya abantu cyongeye kuvugwa mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye nyuma y’uko izindi mbwa ziriye abantu mu Murenge wa Shyogwe mu kwezi gushize.
Mu Murenge wa Shyogwe honyine imbwa zariye abantu 14, babiri barapfa kuko bari bakiri abana ku buryo ubukana bw’ibisazi by’imbwa zabariye byahise bibahitana bakiri gukurikiranwa n’abaganga aho bari bageze ku rukingo rwa gatanu, abandi baravurwa barakira.
Icyakora habaye ubufatanye bwa Polisi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) babona imiti yo kuzica, izigera kuri 27 zikaba zarapfuye nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye.

Abariwe n’izi mbwa ngo zagiye zibafata mu ijoro ariko ngo ntawamenye aho zaturute kuko iz’abaturage ziba zikingiye kandi zizwi, ibi ngo bikanagaragarira ku mbwa zapfuye kuko nta y’umuturage yabashije kumenyekana.
Bikavugwa ko ngo ari imbwa z’ibihomora zaturutse ahandi zikaza kurya abantu mu Murenge wa Shyogwe na Nyamabuye, dore ko ngo hari hamaze igihe n’ubundi imbwa zirya abantu mu Ruhango, akarere gahana imbibi n’aka Muhanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mugunga Jean Baptiste, avuga ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane aho izi mbwa zavuye.
Ati “amakuru batubwira tutaramenya neza ni uko ngo izi mbwa zaba ziva i Kigali, imodoka bakaza kuzipakururira hano ariko ntabwo twabyemeza gutyo kuko ntabwo tubizi neza, cyakora ntabwo ari imbwa z’abaturage bahatuye ni ibihomora”.

Mu kwezi gushize ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru mu Karere ka Muhanga, abanyamakuru bari babajije umuyobozi wa polisi muri aka Karere, SP Mpumuro Albert niba hari amakuru nyayo y’aho izi mbwa zituruka, maze nawe avuga ko hari ibihuha bivuga ko izo mbwa ziva i Kigari, ariko ngo bikaba bitumvikana ukuntu abantu bakura imbwa i Kigari zikazanwa i Muhanga ntihagire ubimenya.
Cyakora iki kibazo nticyacitse kuko mu ijoro ryo cyumweru, tariki ya 11/01/2014 imbwa zariye abandi bantu bane mu Murenge wa Nyamabuye, bikaba bivugwa ko ari imbwa y’igihomora yabariye ariko ikaba itaramenyekana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye. Ndejeje François Xavier atangaza ko abaturage batunze imbwa bose bagomba kuzigenzura bakazishumika, kandi bakihutira kujya bazikingiza kuko imiti bayifite.

Gukingiza imbwa bigomba kujyana no gukingiza injangwe ku bazifite kuko nazo zishobora gutera ikibazo ziramutse ziriye umuntu.
Ubuyobozi kandi buvuga ko byaba byiza igihe abafite amakuru y’ahari imbwa n’injangwe bifite ikibazo bakwihutira kuzivuza.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|