Muhanga: Abatuye mu mudugudu wa Nyarucyamo ya II bahangayikishijwe n’ubujura bukorerwa mu mazu nijoro
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyarucyamo ya II mu kagali ka Gahogo mu mujyi wa Muhanga bahangayikishijwe n’ubujura bukorerwa mu ngo nijoro bwongeye gufata intera ikabije muri iyi minsi.
Igiteye impungenge ni uko ubwo bujura busigaye bukorwa mu minsi yikurikiranyije kandi hari abashinzwe umutekano no kurara amarondo, nyamara abo bajura ntibafatwe.
Ubwo bujura bukorwa bishe inzugi cyangwa bacukuye amazu maze bagatwara ibiyarimo kandi ngo baba bitwaje ibyuma nk’[uko abababonye babivuga.
Mu minsi itatu y’icyumweru gishize, ingo eshatu zegeranye muri uwo mudugudu zarasahuwe, hamwe bishe urugi muri butike y’uwo bita Mandevu, naho izindi ngo ebyiri zirimo urwa Rukaka Emmanuel zasahuwe bacukuye inzu, naho ingo enye zatewe muri iri joro ryo kuwa 9 Mata 2013.
Aho hose abajura bakangisha abo basanze mu nzu kubicisha ibyuma maze bagahitamo kwicecekera bagataka nyuma abajura bigendeye.

Bamwe mu baturage bibaza icyo abarara irondo ndetse bakishyurwa amafaranga 1000 ava muri buri rugo ku kwezi baba bakora, kuko nta na rimwe bari bafata umujura, ahubwo ugasanga abaturage babakekaho ubufatanye n’ababiba.
Umukuru w’umudugudu wa Nyarucyamo ya II, Mpabadashima Hildebland, avuga ko abarara irondo ntako batagira ahubwo babura ubufatanye n’abaturage, aho atanga urugero rw’uko bavuza induru iyo babonye abajura ariko ntihagire umuturage n’umwe ubafasha ahubwo bakabyuka mu gitondo babaza impamvu y’induru bumvise mu ijoro.
Mpabadashima avuga ko abaturage bakwiye kumva ko umutekano ari uwabo, bagatabaza abarara irondo cyangwa Polisi kuko bafite numero za terefoni zayo, ariko nabo bakagira umuco wo gutabarana kugira ngo ubwo bujura babuhashye.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomeze mugire ukwihangana muri ibi bihe bitoroshye turimo.Ubujura bw’i Gahogo rero sinzi impamvu butajya bunavugwa ngo ibintu bimenyekanye.Abenshi mu bajura barazwi, ndetse na police irabazi.Muri Nyarucyamo ya I hari abo batwerekeye ku muganda mu kwezi gushize.Harimo nuwisararanze cyane atuka ushinzwe umutekano karahava.Ubu se ko ibyo bihararumbo bidasiba kutwiba, n’icyo ujyanye kuri police akenshi kikaba kigutanga mu rugo, tubaye abande?Police se ahubwo yaduhaye uburenganzira bwo kwihanira ko yo nta bushake ibigaragazamo?Abanyamuhanga turababaye!
Muraho, mbere ya byose dukomeze twihanganishanye muri iyi minsi y’icyunamo, hanyuma iby’abajura bo muri Gahogo byo mube mubiretse ark njye nubwo ntarabafatira mucyuho hari abo nkeka, ku itariki 17/01/2013 nanjye namenewe urugi nijoro baranyiba, iryo joro banyibye nagiye kuri police kurega andi mabandi atatu yari yanyamburiye aranankubita muri uwo mudugudu ndimo ntaha iwanjye, ibandi rimwe muri ayo nabashije kurimenya rinyibwiye riti njye na police iranzi kandi uzababaze barananiwe, yungamo ati uzandega he??!, umupolice wari kw’izamu namubwiye izina ry’uwo namenye kandi ko narwanye nab nkabura untabara, arambwira ngo"ubonye iyo uba utuzaniye umurambo we, ntabwo twamukwishyuza! Ati uwo twamufunguye kuwa kane yaratunaniye!" nyuma y’ibyo byose ubu narimutse nako narahunze, nyamara muhanga bari mumazi abira!! Uyu munyamakuru azandebe muhe andi makuru ntahita ntangira hano. Merci