Muhanga: Abaragira kuri Sitade ntibava ku izima
Iyo ugeze kuri kibuga cy’umupira cya Muhanga (stade) mu bice byayo by’inyuma hakunze kugaragara inka ziragirwa ku manywa na nijoro, ariko ubuyobozi bukananirwa guca burundu iki kibazo.
Usibye no kuba Stade ari igikorwaremero cyagombye kubungwabungwa kikagirirwa isuku ihagije, ntibinemewe n’amabwiriza ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) kuragira amatungo ku gasozi ariko usanga aha kuri Stade ntacyo bibabwiye.
Hashize igihe kirenga ukwezi iki kibazo cy’inka kigaragaza kandi abayobozi bakabimenyeshwa rimwe na rimwe bagahana abaharagira ariko ubundi wababwira ko hari inka ziharagiwe bigasa nk’aho ntacyo bibabwiye.

Urugero ku itariki ya 12/10/2014, umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Muhanga yamenye amakuru ko kuri ayo manywa hari inka zibarirwa muri 12 zari ziragiye aha kuri stade ariko nta n’imwe yabashije gufata kuko yahageze wenyine abashumba bakamurusha ingufu bakiruka n’inka zabo.
Ushinzwe kurinda iyi Stade wahawe akazi n’Akarere akaba akorera muri koperative icunga umutekano mu mujyi wa Muhanga, nawe ngo ntako atagira ngo yirukane aba bashumba ariko byaramunaniye kuko ngo inka ziragirwa kuri iyi stade ari iz’abantu bakomeye. Cyakora avuga ko n’iyo agerageje kubirukana bagenda bagahita bagaruka.
Kuva kuri iyi tariki abaragira bakomeje kuzana inka kuri stade nta nkomyi ariko nyuma y’ibyumweru bibiri, abayobozi b’Umurenge wa Nyamabuye bamenye amakuru ko inka zihari maze baraza bafata umushumba bamujyana kuri Polisi kugira ngo bazahane nyir’inka, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Ndejeje François Xavier yabitangarije Kigali today, ko inka esheshatu zafashwe kandi bene zo bazahanwa aho inka imwe itangirwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.

Nyamara ngo guca kuragira aha kuri Stade byashoboka kuko ari ahantu hagera abayobozi batandukanye baje muri Siporo, ahubwo ngo kwirukana abaragira aha ntibabigira ibyabo, nk’uko umuyobozi w’umudugudu wa Rutenga iyi stade yubatsemo abivuga.
Uyu muyobozi uzwi ku izina rya Kizito agira ati « Izi nka zirisha kuri Stade kandi abayobozi baza muri Sporo bakazibona ntibagire icyo bakora birasa nk’aho hari uwaba ahishira ba nyirazo ».
Ibi ngo byatumye uyu muyobozi nawe yigirira ubwoba ngo hatazagira umugirira nabi muri ba nyira zo kuko ngo n’iyo bazifashe ku irondo ba nyira zo bazana igitero cy’abantu kikazibambura. Akomeza avuga ko yatanze raporo ku kagari ka Gahogo ariko ko hakenewe izindi ngufu mu gukemura iki kibazo.

Mu gushaka kumenya niba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buzi iki kibazo, Kigali today yaganiriye n’Umukozi w’Akarere ushinzwe Umuco na Siporo, nk’ufite mu nshingano mu kubungabunga iyi Stade, Gashugi Innocent, maze atangaza ko ikibazo cy’izi nka kizwi kandi ko bagerageje kugikemura kenshi bagashyiraho n’itsinda ry’abashinzwe umutekano bahembwa n’Akarere ririnda Stade ku manywa na nijoro, bivuze ko cyagombye kuba cyarakemutse.
Gashugi avuga ko usibye no kuba hari amafoto y’izi nka zirisha inyuma ya Stade, ngo we anafite amafoto yazo zirisha imbere muri Stade ku gice kiriho ubwatsi, ibi bikanemezwa n’umwe mu bashinzwe kurinda Stade uvuga ko iyo idakinze abashumba badatinya kwinjizamo inka bakaragira ku gice giteyeho ubwatsi.

Inka n’andi matungo magufi yajyaga ajya kurisha muri stade imbere ariko ngo nyuma y’uko hasanwe urugi rwa Stade rwari rwaracitse byarahagaze, ariko inyuma ho inka zikomeje kuharisha.
Ntagikozwe ngo izi nka zihagarare kurekurwa hanze, byatuma n’abaturage bazinyuraho buri munsi bibwira ko ibihuha byari bimazeho iminsi bivuga ko kuragira ku musozi byemewe bibifata nk’ukuri koko, mu gihe ubuyobozi butandukanye bwakomeje kubeshyuza aya makuru, ariko mu mujyi wa Muhanga bikaba bigikorwa.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|