Muhanga: Abantu umunani bishwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyabaguyeho
Abantu umunani bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Muhanga Akagari ka Nyamirama bitabye Imana abandi bane barakomereka bagwiriwe n’ikorombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017, nibwo iyi mpanuka yabaye ibereye mu Mudugudu wa Gahabwa.Abo baturage bacukuraga muri icyo kirombe bivugwa ko kitari kimaze igihe kuko nta kwezi gushize habonetse amabuye y’agaciro.
Umukozi w’Umurenge wa Muhanga ushinzwe ubutegetsi, Mushimiyimana Josephine yabwiye Kigali Today ko ubutabazi butararangira kuko bakeka ko hakirimo abandi bantu.
Yagize ati “Ejo tuzakomeza turebe nib anta bandi basigaye mo kuko turakeka ko hakirimo abandi, bagiyemo mu buryo butemewe n’amategeko kuko nta bya ngombwa bari bafite byo gucukura aho hantu.”

yongeyeho ko hari hamaze iminsi ubukangurambaga bwo gusaba abaturage bo mu Tugari twa Nyambirama na Tyazo kutishora mu birombe nta burenganzira bafite ahubwo bakegera amakompanyi abizobereyemo bagakorana.
Avuga ko mu Mudugudu wa Gahabwa ari ho hari hatahiwe kuganiriza abaturage ariko impanuka iba bataragerayo, kuko bari babanje ahandi byavugwga ko na ho bacukura binyuranyije n’amategeko.
Muri iki cyumweru kandi ku wa gatatu indi mpanuka y’ikirombe mu Murenge wa Byimanana mu Karere ka Ruhango yahitanye umuntu umwe abandi babiri bararokoka, nyuma y’iminsi itatu bibera mu kuzimu hakorwa ubutabazi bwo kubakuramo.

Ohereza igitekerezo
|
Mwihangane Bantu b’iwacu
umve ibintu birakaze
Mukomeze kwihangana
Pole sana. "Umukozi w’Umurenge wa Muhanga ushinzwe ubutegetsi"? Hose barahari 416 se?