Muhanga: Abamotari ngo basigaye bakorana neza n’inzego zishinzwe umutekano

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Chief Spertendant Francis Muheto, aratangaza ko ugereranyije n’amezi ashize, abamotari batangiye guhindura imyumvire kuri amwe mu makosa bakoraga abangamira ibikorwa by’abashinzwe umutekano n’abagenzi.

Amwe mu makosa Polisi isanga abamotari bo mu Mujyi wa Muhanga bahinduye harimo kutiruka igihe bahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano, kugabanya umuvuduko, kubahiriza ibyapa no kugira isuku.

Abamotari bo mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko imikoranire myiza na Polisi yatumye bareka gukwepana bakaba babanye neza.
Abamotari bo mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko imikoranire myiza na Polisi yatumye bareka gukwepana bakaba babanye neza.

Abamotari kandi ngo wasangaga barishwe n’ibiyobyabwenge birimo kunywa inzoga nyinshi n’urumogi, ingaruka zikaba gukora impanuka za hato na hato, na byo ngo byagabanyutse ugereranyije no mu mezi ashize.

CSP Muheto yatangarije Kigali Today ko impamvu yo kugabanyukwa kw’imyitwarire mibi ku bamotari ari ukubaganiriza no kubereka ko umupolisi atari umwanzi wa moto, cyakora ngo n’ibihano byatazwe byagiye bibanzirizwa no kuganiriza ugiye guhanwa akumva ikosa yakoze.

CSP Muheto agira ati “Ugereranyije n’ukuntu wasangaga duhanganye na bo ubu urabona ko twabatumije mu nama itunguranye bakayitabira, kandi urabona ko bafite isuku n’ubwo bose atariko bameze ariko hari impinduka igaragara”.

Ngiruwonsanga avuga ko nyuma yo gusobanurirwa ingaruka z'amakosa yakoraga yiyemeje guhinduka agakorana neza na Polisi.
Ngiruwonsanga avuga ko nyuma yo gusobanurirwa ingaruka z’amakosa yakoraga yiyemeje guhinduka agakorana neza na Polisi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga ariko avuga ko guhindura abamotari bakorera mu mujyi binyuze mu nyigisho bigomba kujyana no guhindura abakorera mu mirenge y’ibyaro kuko usanga muri iyi minsi ari bo bari kugwa mu makosa kurusha abandi, cyakora ngo kuko hari abapolisi bamaze koherezwa mu mirenge hari icyizere cy’uko nabo bazahinduka.

Bamwe mu bamotari, na bo bemera ko batinyaga cyane abapolisi ku buryo bukabije ariko ubu bikaba bitangiye kugabanuka kuva aho bahagarikiye kubafungira za moto, kuko ubundi kwiruka ngo byaterwaga n’amakosa menshi arimo no kutagira impushya zo gutwara ibinyabiziga, ariko ngo hari n’igihe abapolisi mu muhanda bigirizaga nkana ku bamotari, ubu bikaba byaravuyeho.

Gukora amakosa menshi byatumaga abamotari bafatirwa moto kandi bagacibwa amande.
Gukora amakosa menshi byatumaga abamotari bafatirwa moto kandi bagacibwa amande.

Dushimimana Abudala avuga ko atwaye moto imyaka icumi ariko ubu ari bwo abona ubuyobozi bwa Polisi bwegereye abamotari kurusha mbere, agira ati “Iyo umuntu akwegera kenshi ukamugisha inama ukamwubaha akakubaha bigaragaza imikorere nyiza. Twamenyeshejwe inama mu gitondo kandi turitabira bigaragara ko guhura kenshi byagize icyo bihindura”.

Ngiruwonsanga Javan ukorera muri Koperative COTRARAMOMU, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa n’ingaruka bashobora guhura na zo, abamotari bamaze guhindura icyerekezo kandi ko batazasubira inyuma.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka