Muhanga: Abagore babiri bafatiwe mu maduka biba ibintu by’agaciro k’ibihumbi 100

Abagore babiri: Uwimana na Nyirasengimana, mu gitondo cya tariki 01/03/2012, bafatiwe mu maduka yo mu mujyi wa Muhanga bajyenda bakusanya mu buryo bw’ubujura imyambaro n’ibindi by’agaciro.

Biragoye gukeka ko abo bagore ari abajura kubera ko ubareba ubona ari abasirimu; nk’uko byatangajwe n’umucuruzi wabavumbuye.

Uwaminani Kabanyana yagize ati “Umukozi ucururiza musaza wanjye yampamagaye ngo hari abagore bamaze kumwiba impeta binjiye mu iduka iwanjye, ndamuhakanira kuko nabonaga abaririmo ari abasirimu batakwiba”.

Abo bagore bavuye kwa Musaza wa Kabanyana bajya mu iduka rya Kabanyana. Mutabazi David, ukorera mu iduka rya musaza wa Kabanyana yahise aza amwereka ko abamwibye ari abo bagore bariho bigera imyenda mu iduka rye.

Mu kubasaka, basanze umugore witwa Uwimana yahambiriye mu nda [nk’uko bambara umukandara] ibitenge bibiri byo mu bwoko bwa Super Wax by’agaciro k’amafaranga ibihumbi 80. Impeta ifite agaciro k’ibihumbi hafi 20 bari bibye mu iduka babanjemo bahise bayita mu kivunge cy’abantu mu rwego rwo kujijisha.

Aba bagore bombi ngo si ubwa mbere bafatiwe muri uyu mujyi biba kuko baherutse gukubitwa bafashwe nabwo biba mu maduka bitwaje ngo barigera imyambaro.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nakumiro gusa

yanditse ku itariki ya: 5-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka