Mugunga: Indege yahaguye yatumye uruzi rwa Mukungwa rutwara umuntu
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka cumi n’ibiri witwa Marceline yatwawe n’uruzi rwa Mukungwa kuwa gatanu tariki ya 07/11/2014, icyumweru dusoje kikaba kirangiye umurambo we utaraboneka.
Uyu mukobwa yatwawe n’uruzi ubwo ku kibuga cy’umupira cya Rubagabaga giherereye mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke hagwaga indege yo mu bwoko bwa kajugujugu (helicopter), abaturage bahaturiye bagahurura bajya kuyireba, ku buryo hari n’abahisemo kwanga kuzenguruka uruzi rwa Mukungwa bakirohamo kugira ngo bambuke bagere aho indege iri itarahava, ariko we ntabashe kurwambuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga, Bernard Twagirayezu yabwiye Kigali Today ko bagerageje gushakisha ariko bakaba batarabasha kubona umurambo w’uyu mukobwa.
Ati “tumaze iminsi turi gukurikira uruzi rwose twarahebye ku buryo twarangishije mu mirenge yose ihuriweho na Nyabarongo ngo bazaturebere”.
Hari amakuru aturuka mu baturage batuye muri uyu murenge wa Mugunga avuga ko uruzi rwa Mukungwa rushobora kuba rwaratwaye abantu barenze umwe inzego z’ubuyobozi zivuga.
Marie Janne Uzamukunda wo mu kagari ka Rutabo avuga ko aho yari ari bagiye gutabara yumvise bavuga ko hari umugore wari uhetse umwana warohamanye n’abandi nk’uko abisobanura.
Ati “ni abana bari bagiye guhabwa (amasakaramentu) barabitubwira, turagenda tugeze ahantu bita ku kiruruma hepfo, ni uko baravuga ngo hari umudamu wabuze nawe warohamye ngo ahetse umwana hamwe n’abandi bana batatu, kandi baravuze ngo ni umwe babonye ngo abandi baracyabashakisha, ubwo natashye ntari namenya niba babonetse cyangwa batabonetse”.
Mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka abaturage barasabwa kujya bakoresha ibiraro byabigenewe kuko bihari kandi abatazi koga mu ruzi bakajya bareka gukurikira abagiye mu mazi kuko akenshi ari nako uruzi rwa Mukungwa rutwara abantu
Hari hashize igihe kitari gito uruzi rwa Mukungwa rudaheruka gutwara abantu mu murenge wa Mugunga kuko abo ruheruka gutwara rwabatwaye nko mu myaka ibiri ishize.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ooh birababje kuza gushengerera bimuviriyemo gupfa birabaje nukuru basi ubuyobozi bubafashe kubona umubiri wumuntu wabo gusa akantu nkaka nikajya kaba abantu bajye bitonda kuko urumva ko ni umwana igihugu cyari gitezeho byinshi none mu maherere aragiye