Mugema Jacques wiyitiriye Gen James Kabarere akambura abantu yakatiwe gufungwa imyaka 5
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kamena rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, Mugema Jacques wiyise Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe akajya ashuka abantu kuri Facebook ko azabafasha bakamwoherereza amafaranga bagategereza bagaheba.
Uyu Mugema Jacques yahamijwe icyaha cyo kwiyitirira imirimo itari iye n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana, urukiko ruhita rumukatira igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5. (5,000,000 FRW).

Urukiko rwamukatiye iki gifungo kubera ko ari isubira cyaha kandi agasubiza amafaranga yose yambuye abantu agera ku bihumbi 900.
Hitimana Nkubito Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|