Mudende: Ngo mu gihe cy’umwero w’imyaka ni bwo haboneka abiyahura
Abaturage bo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abaturage biyahura gikomeje kwiyongera kuko muri aya mezi abiri ngo hamaze kwiyahura abagabo bane.
Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mudende n’abayobozi b’inzego zibanze tariki ya 17/6/2015 abaturage bagaragaje ko ikibazo cy’abantu biyahura gikabije, bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zituma ibibazo bituma biyahura bikemurwa mbere.

Abaturage bavuga ko kwiyahura biterwa n’ubusinzi hamwe n’amakimbirane mu miryango hagati y’umugore n’umugabo.
Rukabu Benoit, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, avuga ko nta mpamvu yo kwiyahura igaragara mu murenge ayobora kuko iyo abaturage bafite ibibazo bagana ubuyobozi bikabonerwa ibisubizo.
Rukabu akomeza avuga ko kwiyahura biterwa n’umurenge kuko abenshi biyahura mu gihe cy’umwero w’imyaka.
“abaturage barahinga nta kibazo, ariko iyo imyaka yeze nibwo imfu zitangira kwigaragaza bitewe no kutumvikana ku micungire y’umutungo bigatuma bamwe biyahura.”
Dusabeyezu Felicienne ni perezida w’inama njyanama mu murenge wa Mudende, avuga ko ikibazo cyo kwiyahura kigomba guhagurukirwa n’abaturage bose bakagikumira mu gukumira amakimbirane mu ngo.
“tugomba kwitabira umugoroba w’ababyeyi kugira ngo dushobore gucoca ibibazo biri mu miryango no kuganira uburyo bwo kurerab abana bacu. Kuko nitutagira icyo dukora ibibazo bizakomeza kwiyongera. Umuntu aranywa agasenya urugo tugaceceka, twakumva ko ahantu hari amakimbirane ntitwihutire kubicyemura, ibi bikwiye guhinduka.”
Bimwe mu bitera amakimbirane mu murenge wa Mudende birimo kuba abasore bashaka abagore batitabira gusezerana nabo mu mategeko bitwaza ko kwaba kwizirikaho igisasu, nyamara ngo iyo bamaze kubana ubwumvikane bucye niho butangira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mudende akaba asaba abasore bashaka abagore gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo bagabanye amakimbirane aboneka mu miryango.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|