Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizajya gitoza abacunga umutekano

Ibigo bicunga umutekano byo mu Rwanda n’ibyo mu Budage basinyanye amasezerano y’imikoranire mu guhana imyitozo, igikorwa kitezweho kuzamura ubunararibonye bw’ayo mu Rwanda.

Ibigo byo mu Rwanda bicunga umutekano byizeye ko hari icyo bazungukira ku nararibonye zo mu Budage
Ibigo byo mu Rwanda bicunga umutekano byizeye ko hari icyo bazungukira ku nararibonye zo mu Budage

Byatangajwe tariki 31 Gicurasi 2018, ubwo itsinda ry’abaturutse mu Budage bari mu Rwanda mu cyumweru gishize mu rwego rwo gushaka uko bahashora imari.

Bimwe mu bigo bikomeye byifuza gushora imari mu Rwanda birimo Dragger, Airbus Defense & Space, Eagle Security, Brandmeister-Kleiner, ZST na Bertling.

Nk’urugero ikigo cya Eagle security kigizwe n’abasirikare bahoze bakora iperereza, kibaka gikorera mu bihugu birenga 50 ku isi, ariko bakaba bifuza kuzana igice cyabo gikora uburinzi, nk’uko umuyobozi wacyo Karim Albert Bremer yabitangaje.

Yagize ati “Turi kureba uko twazana abakozi bacu mu Rwanda bakaza guhugura ku buro abarinzi bose bazaba bafite ubumenyi bumwe nk’uko byakozwe mu bindi bihugu byose dukoreramo.”

Mirco Spitzbarth, ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Dragger Safety AG &Co, ikigo kizobereye mu gukora ibikoresho bipima ubusinzi kikaba gikorera mu bihugu birenga 90 ku isi, yavuze ko bashaka gushyiraho abantu babafasha kugeza ibikoresho byabo ku isoko ry’u Rwanda.

Ibi bigo bifite na gahunda yo gufatanya n’ishyirahamwe ry’ibigo bikora uburinzi mu Rwanda (RPSIA) bakubaka ikigo cyo gutorezamo abashaka gukora uburinzi bw’umwuga. Kugezza ubu mu Rwanda habarurwa abakora aka kazi babarirwa mu bihumbi 20.

Nshuti Rugerinyange umuyobozi mukuru wa RPSIA yavuze ko bamaze kubona ikibanza cy’aho bazubaka mu karere ka Gasabo. Ati “Igisigaye ni ugukora inyigo izadufasha kumenya uko ishuri rizaba rikora.”

Sosiyete ya mbere ikora iby’uburinzi yageze mu Rwanda mu 1997 ariko kuri ubu zimaze kugera kuri 16 zikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka