Mu Rwanda abantu 40 bamaze guhitanwa n’ibiza guhera muri Mutarama

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko abantu babarirwa muri 40 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza mu gihugu hose guhera muri Mutarama muri uyu mwaka wa 2022.

Ni nyuma y’uko muri iyi minsi mu bice bitandukanye bigize Igihugu, harimo kugwa imvura idasanzwe irimo kugenda yangiza ibintu bitandukanye ndetse igatwara n’ubuzima bw’abantu.

Uretse abantu 40 bamaze guhitanwa n’ibiza mu gihe kitageze ku minsi 60, ngo iyi mvura yatumye abasaga 70 bakomereka, mu gihe inzu zirenga 370 zasenyutse.

Ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, imvura yaguye mu masaha y’igitondo kugeza ku gicamunsi mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yangirije bikomeye abaturage batuye muri uyu murenge, aho yabasenyeye inzu ndetse igatwara ibintu byabo bitandukanye birimo imyambaro, ibikoresho byo mu rugo, hamwe n’ibindi nk’ibiryamirwa, ku buryo badafite aho bikinga.

Uretse ibintu n’amazu byatwawe n’iyo mvura, abatuye mu Murenge wa Bumbogo bavuga ko iyo mvura yatwaye abana batatu ariko ku bw’amahirwe ntawe yigeze itwara ubuzima nubwo batamerewe neza.

Kugeza ubu bakaba barimo gusaba ubufasha burimo kubona aho baba bikinze, hamwe n’ibindi bikoresho by’ibanze byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.

Umwe muri bo yagize ati “Icyifuzo cyanjye ni uko Leta yadufasha, ikaduha ahantu dukinga umusaya, kuko amazu yose yasenyutse, nta n’umwenda wo kwambara kuko nta kintu na kimwe dusigaranye, uko mpagaze uku niko meze, n’akenda nambaye ni umuturanyi ukampaye abona ndimo gutitira”.

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Philippe Habinshuti, avuga ko abarimo guhura n’akaga kubera ibiza, barimo gufashwa uko bishoboka.

Ati “Byaratangiye nk’ubu abaturage bahuye n’ibiza muri Gisagara bamaze gufashwa, abo muri Nyagatare na bo byabaye ejo, uyu munsi barabugezwaho, ariko niba ari nk’ubufasha bwo gusana inzu, urumva ko atari ikintu gikorwa mu munsi umwe, ubufasha bushobora guhita buboneka, ni kwa kundi Leta yunganira umuturage kugira ngo yongere kubona aho kuba, ariko bigakorwa neza kugira ngo na ya nzu ikorwe mu buryo utayisana ku wa Mbere ngo ku wa Gatandatu yongere yiture hasi”.

MINEMA ivuga ko ahantu hose habaye ikibazo bakora ibishoboka byose ku buryo mu masaha 48 (iminsi ibiri) gahunda zo gutanga ubufasha ziba zamaze kubageraho.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, asaba abantu kutirara muri iki gihe kuko ikirere kigaragaza ko hakiri imvura ishobora kuzageza mu itumba.

Ati “Twerekanye ko mu minsi 10 iza, kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 20 Gashyantare, imvura ikomeje mu bice byinshi by’Igihugu, kandi turateganya ko tariki 18 tuzatangaza iteganyagihe ry’igihembwe cy’itumba, ariko uko birimo bigaragara, iyi mvura izahita ikomereza ku mvura y’itumba”.

Abahinzi barashishikarizwa gukomeza gukorana n’inzego z’ubuhinzi zibareberera kugira ngo bihutishe itegurwa ry’imirima, no gutangira gutera, kuko bigaragara ko imvura izakomeza igahura n’iy’itumba.

Imvura imaze iminsi igwa yibasiye cyane uturere twa Huye, na Gisagara, mu majyepfo, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu mu Burengerazuba hamwe n’Akarere ka Nyagatare ko mu Ntara y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turihanganisha iyo miryango yibasiwe ni biza

hakuzimanajeannepo yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka