Mu minsi 16 bashoboye kunga imiryango 16 yarangwagamo ihohoterwa

Umuryango Rwanda women Network uravuga ko mu minsi 16 bamaze bakora ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina,isize bunze imiryango 16.

Abafasha mu by'amategeko ngo bahura n'ibibazo bikomeye,birimo gukemura amakimbirane yo mu miryango
Abafasha mu by’amategeko ngo bahura n’ibibazo bikomeye,birimo gukemura amakimbirane yo mu miryango

Ubwo bukangurambaga bwakorewe mu Mirenge ya Gitega, Rwezamenyo na Kimisagara yo mu Karere ka Nyarugenge, ari naho bakorera mu Mujyi wa Kigali, aho bakorera mu midugudu 100, bakabifashwamo n’abakorera bushake b’abafasha mu by’amategeko.

Uretse kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, muri iyi minsi 16, Rwanda women network yifatanije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kwamagana ruswa, bifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye by’umuganda, banakoze ubukangurambaga mu kubaka no gucunga neza ibimina bivuguruye.

Indi miryango 17 yakoreshaga abana b’abakobwa imirimo yo mu rugo nayo yaganirijwe ku burenganzira bw’umwana,birangira abana basubijwe mu miryango yabo.

Bumwe mu butumwa bageza ku bo baganiriza
Bumwe mu butumwa bageza ku bo baganiriza

Umuyobozi wa Rwanda women Network Balikungeri Mary, avuga ko guhera mu mwaka wa 2012 batangiye gahunda y’ibikorwa bya Rwanda women network gusa ngo nubwo hari utundi turere bakoreramo ariko iyi gahunda ikorerwa muri Kigali gusa.

Yagize ati “Tumaze iyo myaka yose dukorera mu Mujyi wa Kigali,ariko cyane cyane twibanda mu duca twa Kimisagara, Rwezamenyo na Gitega. Hari impamvu twatangiriye aha hantu kubera ko Umujyi wa Kigali,wabaye umwe mu mijyi itanu ku isi yose yatoranijwe nk’umujyi ukora neza ariko noneho turavuga tuti kugira ngo tunarusheho gukora neza ni uko twegereze abaturage imiyoborere myiza.”

Tuyishime Jean de Dieu,umufasha mu by’amategeko avuga ko kuva batangira gukorana na Rwanda Women Network hari ibibazo byinshi byagaragaraga mu midugudu yabo byakemutse.

Ati “Mu mudugudu wacu twari dufite abana benshi bakora akazi ko mu rugo kubera ko ari bo basaba umushahara muke, ku buryo wasangaga ingo zose zikoresha abana bakiri bato. Ariko kuva aho twatangiriye gukorana na Rwanda Women Network dusura urugo ku rundi ubungubu abana basubiye mu miryango yabo kwiga.”

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali avuga ko bashyizeho gahunda zitandukanye zo guhangana n'ihohoterwa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko bashyizeho gahunda zitandukanye zo guhangana n’ihohoterwa

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,Nyamulinda Pascal avuga ko gahunda y’ubuyobozi bw’igihugu ari ukugira umuturage utekanye, ubufite uburenganzira ndetse akagira n’ubuzima bwiza.

Ati “Ndongera gukangurira abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa ko twaharanira guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa aho riva rikagera, kuko igihugu nk’u Rwanda ntabwo cyakwemera muri iyi minsi imitekerereze ishaje yo guhohotera abagore n’abakobwa.”

Umuryango Rwanda Women Network watangiye gukorera mu Rwanda muri 1997, kuri ubu ukorera mu turere 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka